Ivuga ibigwi Perezida Kagame! Ibintu 5 wamen... - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Ni ubwa mbere Bwiza akoranye indirimbo na Bruce Melodie nyuma y'imyaka itatu ishize ari mu rugendo rw'umuziki aho afashwa na Kikac Music Label.

Bruce Melodie ubarizwa mu inzu ifasha abahanzi mu bya muzika ya 1:55 AM yakunze gufasha cyane igihe kinini abahanzi bashya mu muziki.

Iyi ndirimbo aba bahanzi bombi bahuriyemo bise 'Ogera' ivuga ibigwi Perezida Kagame, Umukandida wa FPR-Inkotanyi wemerewe na Komisiyo y'Igihugu y'Amatora (NEC) kwiyamamariza kuyobora u Rwanda mu matora y'Umukuru w'Igihugu n'ay'Abadepite iteganyijwe muri Nyakanga uyu mwaka.

Ikorwa ry'iyi ndirimbo 'Ogera' ni igitekerezo cyashibutse kuri Bwiza wifuzaga gukora indirimbo igaruka kuri Perezida Paul Kagame mu rwego rwo kugaragaza bimwe mu bikorwa yakoreye u Rwanda n'Abanyarwanda mu myaka 30 ishize.

Iyi ndirimbo yari ku rutonde rw'indirimbo uyu muhanzikazi yaririmbye mu mikino ya BAL yabereye muri BK Arena. Nyuma yo kugaragaza ko afite igitekerezo cyo gukora iyi ndirimbo, abashinzwe kwamamaza umukandida bamusabye ko yayikorana na Bruce Melodie.

Umushinga w'iyi ndirimbo watangiye mu buryo bw'amajwi utangiriye mu maboko ya Producer Loader, ariko ko nyuma yajyanwe kwa Element muri 1:55 AM ari nawe wayirangije.

Byari biteganyijwe kandi ko amashusho y'iyi ndirimbo azakorwa na Fayzo basanzwe bakorana, ariko yagize akazi kenshi karimo gukora amashusho y'indirimbo 'Contre Succès ya Dr Claude, bituma atabona umwanya.

Ibi byatumye ikorwa ry'amashusho y'iyi ndirimbo rihabwa Eazy Cut, ari nawe wayirangije.

Muri iyi ndirimbo hari aho baririmba bagira bati "Intore iganje, ishema ryacu, Kagame Paul, indashyikirwa, Ongera uri mutanguha, Ongera uri mutimana, reka tuguhe ni huguha, tubikuye ku mutima…Wareze abakura, tukuri inyuma, tuzi iyo tujya, tujyaneyo, rudasumbwa, Kagame Paul, intwari yacu, intore iganje, ishema ryacu…

Bwiza yatangaje ko ari we wagize bwa mbere igitekerezo cyo gukora iyi ndirimbo 'Ogera'

Abashinzwe kwamamaza umukandida basabye Bwiza ko iyi ndirimbo ayikorana na Bruce Melodie


Bwiza avuga ko iyi ndirimbo yatangiriye kwa Producer Loader, irangizwa na Element


Muri iyi ndirimbo, hari aho Bruce Melodie aririmba agira ati 'Imana iduha imvura, ni nayo igena agasusuruko;

KANDAHANO WUMVE INDIRIMBO 'OGERA' YA BWIZA NA BRUCE MELODIE

 



Source : https://inyarwanda.com/inkuru/144027/ivuga-ibigwi-perezida-kagame-ibintu-5-wamenya-ku-ndirimbo-ya-mbere-yahuje-bwiza-na-bruce-m-144027.html

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)