Ni ibyo yatangaje kuri uyu wa 06 Kamena 2024, mu nama igaruka ku mahoro, umutekano n'ubutabera, imaze iminsi ibiri ibera mu Karere ka Musanze mu Ishuri Rikuru rya Polisi y'u Rwanda.
Brig. Gen Rwivanga yavuze ko ibihugu birimo Mozambique na Centrafrique byari byugarijwe n'ibibazo by'ibyihebe, byegereye u Rwanda bagirana amasezerano yo koherezayo ingabo kugarura amahoro, kuko amasezerano ahuriweho n'ibihugu byinshi atatanga umusaruro uhagije.
Yagarutse ku cyo ingabo na polisi by'u Rwanda bijya mu butumwa bwo kugarura amahoro bikora kugira ngo hagaruke umutuzo n'umutekano mu baturage mu buryo bwose, avuga ko akazi kabo katarangirira ku kurasa ibyihebe gusa.
Ati 'Iyo imbunda zicecetse, dutangira akazi kacu kuko mu nshingano zacu nka RDF na RNP, dufite n'inshingano zo gukora ibikorwa bigamije guhindura imibereho y'abaturage. Dufasha abaturage tuba twaragiye kurinda, kandi ibyo biri no mu mitekerereze yacu, twizera ko kurwana gikwiye kuba kimwe muri gahunda ariko ituze ni ryo ry'ingenzi,'
Umuvugizi w'Ingabo z'u Rwanda yavuze ko ibyo bikorwa hoherezwayo abaganga kwita ku baturage n'abandi muri rusange bakagira uruhare mu bikorwa bigamije iterambere ry'imibereho myiza y'abaturage, ibyo u Rwanda rukaba rubikora mu butumwa bwose bwaba ubwa Loni cyangwa ubwo rugirana amasezerano n'ibindi bihugu ku giti cyabyo.
'Twavuze ku buryo bwo gukemura ibibazo biba byugarije abo baturage, bamwe bavuze ikibazo cy'ibyo kurya ndetse n'ubushomeri bugize 85% y'ibibazo byose ku hantu hari amakimbirane.
'Ku bw'ibyo, aho dukorera hose tugira uruhare mu gukora ibikorwa bigamije gukemura ibyo bibazo by'ingenzi, twubaka amashuri, dufatanya n'ubuyobozi bwaho kubaka amashuri no gutanga ubufasha bwacu bushoboka, muribuka dukorera i Darfur twatangije umushinga wo kubaka Rondereza, mu kugabanya ityangirika ry'amashyamba, ndetse no kurengera abakobwa bashoboraga gukora urugendo rurerure [bajya gutashya] bakaba bahohoterwa'
Brig. Gen Rwivanga yavuze ko ibikorwa byo kubungabunga amahoro u Rwanda rwasinyanyemo amasezerano n'ibihugu bya Mozambique na Centrafrique byatanze umusaruro kuko mu bihugu byombi habobohojwe uduce twinshi twari twarigaruriwe n'ibyihebe ndetse abaturage basubizwa mu byabo batangira gufashwa kwiyubaka.
Umuvugizi w'Ingabo z'u Rwanda yakomeje agaragaza ko ibikorwa by'Umuryango w'Abibumbye byo kugarura amahoro ari byiza kuko biba bifite ubushobozi bufatika, ariko yavuze ko iby'amasezerano y'ibihugu byombi bitanga umusaruro wisumbuyeho kuko bidasaba inzira nyinshi.
N'ubwo bimeze bityo Brig. Gen Rwivanga yagarutse ko hakiri imbogamizi kuri ibyo bikorwa byo kugarura amahoro, aho ku isonga haza ubushobozi buba budahagije kuko ibyo bihugu birimo amakimbirane biba bikeneye ubufasha bwo mu buryo bwinshi.