Iyo intego iba gufata ubutegetsi, Kigali yari gufatwa mu kwezi- Maj Gen Gatama - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Amateka y'urugamba rwo kubohora igihugu n'urwo guhagarika Jenoside yakorewe Abatutsi, Maj Gen Vincent Gatama, yayagarutseho ku wa Gatatu tariki 1 Kamena mu 2024, mu kiganiro yagejeje ku bitariye igikorwa cyo kwibuka Imiryango yazimye muri Jenoside yakorewe Abatutsi, cyabereye mu Karere ka Huye.

Maj Gen Gatama yagaragaje ko Abatutsi bamaze igihe kinini batotezwa mu gihugu cyabo, ndetse ashimangira ko umugambi wa Jenoside watangiye mbere ya 1959, ubwo benshi birukanwaga mu Gihugu.

Ni ingingo ahera ku kuba n'uwo mugambi wo kubirukana waratangiye gutekerezwaho mbere ya 1959. Abishingira kandi ku buryo ingabo ya cyami yavuyeho mu Rwanda ndetse Umwami Yuhi III Musinga akameneshwa.

Maj Gen Gatama yasobanuriye abari muri uwo muhango, ko ingabo za RPA zarwanye intambara ebyiri, imwe yo kwibohora n'indi yo guhagarika Jenoside, gusa imwe yivanga mu yindi.

Ati 'Urugamba rwo guhagarika Jenoside narwo rwaje mu rundi rugamba rwari rusanzwe ruhari rw'uko hagombaga kubaho guharanira uburenganzira no guharanira kubaho kuko igihe cyari kimaze kuba kirekire abantu barabuze uburenganzira, baraheze mu buhunzi n'abari mu Gihugu nabo batariho neza.'

'Hariho urugamba rwo kubohora igihugu kubera guharanira uburenganzira, ariko muri urwo rugamba habamo noneho gutangiza Jenoside ku Batutsi igamije kubarimbura, aho niho haziramo noneho urugamba rwo kuyihagarika […] urugamba rwo guhagarika Jenoside ruva mu rugamba rwo kwibohora.'

Bitandukanye n'uko bamwe bashobora kubitekereza, Maj Gen Gatama, yagaragaje ko Intego y'uru rugamba itari ugufata ubutegetsi, kuko byo byanashobokaga mu gihe kitageze ku kwezi.

Ati 'Urugamba rwo guhagarika Jenoside iyo biza kuba ari ugufata igihugu ngo Jenoside ihagarare, byari gufata iminsi itageze ku kwezi kuba Kigali ifashwe, iyo imbaraga zishyirwa kuri Kigali ari ugufata ubutegetsi, byarashobokaga ko mu gihe kitageze ku kwezi Kigali yari kuba ifashwe, ariko se Jenoside yari kuba ihagaze?'

Yashimangiye ko intego yari uguhagarika Jenoside, ari nayo mpamvu Kigali itibanzweho cyane.

Ati 'Ngira ngo nicyo gituma Umugaba w'ikirenga w'Ingabo ari we Nyakubahwa Perezida wa Repubulika uyu munsi wayoboraga urugamba icyo gihe, yashyize imbere ibindi bice by'u Rwanda kurusha n'umujyi w'ubutegetsi wa Kigali, icyari kigamijwe kwari ugutabara no guhagarika Jenoside.'

Ku wa 6 Mata mu 1994 ubwo indege ya Perezida Habyarimana yahanurwaga, bugacya Jenoside yakorewe Abatutsi itangira gushyirwa mu bikorwa, Paul Kagame yahise ategeka Ingabo 600 zahoze ari iza RPA zari muri CND, gutangira urugamba rwo kuyihagarika.

Iki gihe iyi nzu bari bacumbitsemo batangiye kuyakiriramo abahungaga ndetse igice gito kigirwa ibitaro byitaga ku bakomeretse.

Aba basirikare bakomeje guhatana bonyine kugeza ku itariki ya 11 Mata 1994 ubwo batayo ya Alpha yabaga mu karere ka Gicumbi, yasesekaraga i Kigali iyobowe na Sam Kaka maze ibongerera ingufu babasha gufata uduce dutandukanye mu mujyi no guhagarika Jenoside.

Kurikira umuhango wose wo kwibuka imiryango yazimye muri Jenoside

Iki gikorwa cyo kuzirikana imiryango yazimye muri Jenoside yakorewe Abatutsi cyabimburiwe n'urugendo rwo kwibuka
Uru rugendo rwo kwibuka rwitabiriwe n'abantu benshi biganjemo abatuye Umujyi wa Huye
Maj Gen Gatama yavuze ko iyo intego aba ari ugufata Kigali, byari gukorwa mu gihe gito cyane



Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/iyo-intego-iba-gufata-ubutegetsi-kigali-yari-gufatwa-mu-kwezi-maj-gen-gatama

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)