Iyo mirimo twese twakuze tuyikora- Meya Kibiliga yakebuye urubyiruko runena akazi - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Yabigarutseho ubwo yari mu mwiherero w'Inama Njyanama y'Akarere waganiriye ku buzima bw'akarere.

Kimwe mu bibazo uyu mwiherero waganiriyeho ni ikibazo cy'umubare munini w'abadafite akazi muri aka karere. Ibarurishamibare rigaragaza ko abadafite akazi mu karere ka Rusizi bagera kuri 26,5%.

Ni ikibazo ubuyobozi bw'akarere bugaragaza ko giterwa no kuba hari abasore n'inkumi basuzugura imirimo y'amaboko, ngo bategereje akazi ko mu biro.

Iki kibazo ubuyobozi buvuga ko giteye impungenge ko abo basore n'inkumi binemfaguza imirimo y'amaboko hari impungenge z'uko bashobora kwishora mu butekamutwe no mu bujura, bagahita inkomyi y'umutekano mu muryango nyarwanda.

Dr Odette Uwizeye, Umuyobozi w'Inama Njyanama y'Akarere ka Rusizi usanzwe ari umukozi wa Kaminuza y'u Rwanda yavuze ko iki kibazo cy'abasuzugura imirimo y'amaboko no muri Kaminuza y'u Rwanda bakibona kuko hari abanyeshuri ba Kaminuza y'u Rwanda bava mu biruhuko badafite amafaranga yo kwiyandikisha, bikaba ngombwa ko akatwa ku mafaranga bagenerwa yo kubatunga azwi nka buruse.

Ati 'Iyo utarabona akazi utekereza ko wabona ibyiza ujya mu gahari ufitiye ubushobozi'.

Umuyobozi w'Akarere ka Rusizi Dr Anicet Kibiliga yavuze ko aka karere gafite amahirwe yo kuba hari imirimo myinshi irimo kubaka imihanda, gutera ibiti by'imbuto n'amashyamba.

Ati 'Akazi ni akazi ikizima ni amafaranga. Akarere kacu kabonye inkunga nyinshi mu mishinga yo gutera ibiti by'imbuto n'amashyamaba. Hari imihanda iri kubakwa. Iyo mirimo yo guterura amatafari, guhereza amazi ni imirimo twese twakuze dukora'.

Mu rwego rwo guhangana n'ikibazo cy'ibura ry'akazi, Guverinoma y'u Rwanda yihaye intego yo guhanga imirimo mishya 1 498 000 idashingiye ku buhinzi n'ubworozi kuva mu 2017 kugera mu 2024.

Magingo aya mu Rwanda abadafite akazi ni 17%, intego ya Guverinoma y'u Rwanda ni uko mu 2050 abadafite akazi bagomba kuzaba batarenze 5%.

Meya Kibiliga yabwiye urubyiruko rusuzugura imirimo y'amaboko ko nawe yabyirutse ayikora
Meya Dr Kibiliga yakebuye urubyiruko rw'i Rusizi rusuzugura imirimo y'amaboko, avuga ko iyi mirimo we na bagenzi babyirutse bayikora



Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/iyo-mirimo-twese-twakuze-tuyikora-meya-kibiliga-yakebuye-urubyiruko-runena

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)