Jackie Chan aracyiyumvamo imbaraga za gisore... - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Chang Kong-sang wamamaye mu ruganda rwa Sinema ku izina rya Jackie Chan, ni umwe mu bakina filime z'imirwano bakundwa na benshi ku Isi kubera ubuhanga bakinana. Gusa mu minsi ishije amakuru yakwiriye ku mbuga nkoranyambaga avuga ko Jackie agiye kureka uyu mwuga we akagana mu kiruhuko cy'izabukuru.

Byavugwaga ko impamvu ari uko Jackie Chan atagifite imbaraga ndetse ko yifuza kujya mu zabukuru akaruhuka nyuma y'imyaka irenga 30 akina filime. Jackie Chan yamaze kunyomoza aya makuru avuga ko ari ibihuha kandi ko kuba afite imyaka 70 bitavuze ko afite intege nkeya zamubuza gukina filime.

Jackie Chan yahakanye ibyo guhagarika Sinema kubera imyaka 

Mu kiganiro Jackie Chan yahaye Time Magazine yagize ati: ''Ntabwo mfite gahunda yo guhagarika gukina filime vuba aha, ayo makuru ni ibihuha kuko n'ubu maze iminsi ndigukina filime nshya. Ntabwo nzi impamvu abantu bumva ko imyaka 70 mfite yatumye nshiramo imbaraga''.

Yavuze ko ku myaka 70 akiyumva nk'umusore

Jackie Chan wakunzwe muri filime nka 'Karate Kid', 'Rush Hour', 'Drunken Master', 'Police Story', n'izindi, yakomoje ku kuba akiyumvamo imbaraga, ati: ''Nubwo mfite iyi myaka ariko numva ngifite imbaraga za gisore, numva ntacyahindutse muri njye uretse imyaka gusa, rero nta cyambuza gukomeza gushimisha abafana banjye'.



Source : https://inyarwanda.com/inkuru/144332/jackie-chan-aracyiyumvamo-imbaraga-za-gisore-ku-myaka-70-144332.html

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)