Davido yakozwe ku mutima no kuba Recording Academy yarafashe umwanzuro wo kwagurira ibikorwa byayo muri Afurika no mu Burasirazuba bwo hagati bw'Isi.
Nk'uko Davido yabitangaje, yavuze ko bigaragaza uburemere umuziki wa Afurika ku Isi.
Recording Academy yamamaye mu bikorwa itegura birimo Grammy Awards, yamaze gutangaza ko ikomeje kwagurira ibikorwa byayo muri Afurika no Burasirazuba bw'Isi mu rwego rwo gukomeza gufasha abakora umuziki.
Davido yagize ati'Nk'umuhanzi w'umunyafurika nishimiye iyagurabikorwa rya Recording Academy muri Afurika no Burasirazuba bwo hagati, bishimangira imbaraga impano zacu zifite.'
Recording Academy ifatwa nk'igipimo cy'umuziki ushinze imizi aho uwegukanye Grammy Awards iri mu bikorwa byayo afatwa nk'igihangange ku Isi akagira igitinyiro akanerekezwaho amaso biruseho.
Kugeza ubu ni abanyafurika bake bamaze kwegukana cyangwa guhatanira Grammy muri abo harimo Davido aho mu biheruka yari ahatanye mu byiciro bigera kuri bitatu guhera kuri Best African Music Performance, Best Global Music Performance na Best Global Album Performance.
Joh Legend na we yagaragaje ko ari iby'agaciro ati'Ntewe ibyishimo no kuba iyi ntambwe yatewe y'ingirakamaro, umuziki ntugira imipaka n'impuzamahanga urenze imico, politike n'ururimi.'
Angelique Kidjo umuhanzikazi wagwije ibigwi ukomoka muri Benin yagize icyo avuga ku kuba Recording Academy ikomeje kwagurira ibikorwa byayo muri Afurika ati'Bari kongera umuvuduko w'imikorere mu rwego rwo kurushaho guteza imbere abantu, Afurika yiteguye kuyakirana amaboko yombi.'
Yongeraho ati'Turi umugabane w'umuziki kandi ugizwe n'abahanzi bakiri bato bawufitiye urukundo, ntewe ishema n'imikoranire ya Academy na Nigeria, Kenya, Rwanda na Afurika y'Epfo , nizera ko ibihugu bizakomeza kwiyongera."
Akosua Denta Amoateng, umushabitsi ufite inkomoko mu Bwongereza na Ghana wamamaye mu gutegura GUBA Awards, yagarutse ku ruhare yagize mu kugira ngo ibi bigerweho.
Ati'Bwa nyuma na nyuma amakuru yageze hanze-Grammy Africa nk'umugenzuzi mukuru wa Perezida na Nyiri Recording Academy [Grammy] twakomeje gukorana mu ibanga kuri uyu mushinga w'amateka.'
Agaragaza ko amaze igihe kingana n'umwaka akorana n'abategura Grammy ku ishyirwa mu bikorwa ry'iki gitekerezo no guha icyerekezo kikavamo igikorwa kibereye kandi gifite igisobanuro.
Asoza agaruka ku buryo ibyishimo byatashye abahanzi n'abakunzi b'umuziki muri Afurika, anabasaba gukomeza gutanga ibitekerezo ku buryo bakiriyemo iki gikorwa.