Ikipe y'Igihugu y'u Rwanda y'umupira w'amaguru, Amavubi yaraye atsinzwe igitego 1-0 na Benin mu mukino w'Itsinda C mu ijonjora ryo gushaka itike y'igikombe cy'Isi cya 2026.
Ni umukino Benin yakiririye u Rwanda muri Côte d'Ivoire kuri Stade Félix Houphouët Boigny mu ijoro ryakeye ryo ku wa 6 Kamena 2024.
Muri iyi nkuru tugiye kugaruka ku bintu bimwe na bimwe byagaragaye muri uyu mukino bikwiye kuba isomo cyangwa byo gushima.
Guhagarara nabi k'ubwugarizi
Mu by'ukuri nubwo u Rwanda rwatsinzwe igitego kimwe na cyo cyaturutse kuri koruneri, ariko ubwugarizi bw'u Rwanda bwagiye bugaragaza guhagarara nabi, ni kenshi Benin yagiye yinjira mu rubuga rw'amahina biturutse ku mipira abakinnyi ba yo bahererekanyaga bakayinyuza kuri Manzi na Ange bari mu mutima w'ubwugarizi ndetse na Mangwende na Omborenga bakinaga ku mpande.
Nko mu gice cya mbere ku munota wa 40, Benin iba yabonye igitego cya kabiri ni nyuma yo kunyuza umupira hagati ya Ange na Thierrybakenda kugongana ariko Fiacre yasohotse awukuraho wahise wifatirwa n'umukinnyi wa Benin ashyira mu izamu ariko asanga Ange yahageze awukuramo.
Mu gice cya kabiri nabwo byabayeho nk'incuro 3 harimo n'iyo Steve Mounie yafashe umupira akinjira mu rubuga rw'amahina ateye mu izamu umupira ukubita igiti cy'izamu, ni mu gihe muri izo nshuro hari iyo Fiacre yasigaranye na rutahizamu Dokou awukuramo.
Hakim Sahabo na Rafael York bagaragaje urwego ruri hasi
Kimwe mu bintu byagoye Amavubi mu gice cya mbere, yari ameze nk'aho akina atuzuye kubera ko Hakim Sahabo wa Standard de Liege mu Bubiligi na Rafael York wa Gefle IF muri Sweden ntabwo bari mu mukino.
Aba bakinnyi wabonaga bagatakaza imipira bya hato na hato ndetse ntibanagire uruhare mu kongera kuyaka. Ibi byanatumye n'umutoza abona ko bitaza koroha maze mu gice cya kabiri ahita abakuramo azana Muhire Kevin na Samuel Gueulette. Nubwo bitahise bikunda ariko wabonye ko hari impinduka zabaye.
Jojea Kwizera ni uwo kwitega
Uyu mukinnyi ukina asatira anyuze ku mpande mu ikipe Rhode Island muri Leta Zunze ubumwe za Amerika, wari umukino we wa mbere mu ikipe y'igihugu Amavubi.
Yinjiye mu kibuga ku munota 70 asimbura Mugisha Gilbert. Kuva yagera mu kibuga yafashije Amavubi gusatira cyane, ayifasha kurema uburyo bwinshi nubwo igitego cyabuze ariko yagaragaje ko ari umukinnyi uzafasha ikipe y'igihugu Amavubi.
Umusimbura wa Migi ntaraboneka
Ikindi cyagaragaye ni uko kuva Migi yasezera ndetse na Yannick Mukunzi akaba amaze igihe adahamagarwa kubera imvune, nta musimbura wa bo uraboneka.
Nimugoroba hakinnye Rubanguka Steve wakoze ibyo ashoboye ariko ukabona ko adahagaze neza nk'abakuru be. Yaje gusimburwa na Mugisha Bonheur na we usa n'uwasubiye inyuma ugereranyije no mu myaka itambutse.