Jose Chameleone yatumijweho na polisi kubera umuhanzi yahohoteye #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Umuhanzi Jose Chameleone ukomoka muri Uganda, Jose Chameleone yatumijweho na polisi y'iki gihugu aho ashinjwa guhohotera mugenzi we Sencere.

Cynthia Nagawa uzwi nka Sencere yatanze ikirego ko uyu muhanzi yamuhohoteye tariki ya 9 Kamena 2024, aho yamuciye ibisebe mu maso no ku maboko ndetse agerageza no kumuniga.

Umuvugizi wa polisi muri Kampala, Luke Owoyesigire yavuze ko Chameleone yatumijweho akaba agomba kuza agahatwa ibibazo.

Ati "avuga ko uyu muhanzi yagerageje kumuniga ubwo bari mu kabari muri Casablanca mu gace ka Kololo mu ijoro ryo ku wa 9 rishyira tariki ya 10 Kamena 2024."

"Turimo gukora iperereza kuri ibyo bibazo byose, twahamagaje Chameleone ngo aze agire ibyo abazwa."

Jose Chameleone si ubwa mbere avuzweho guhohotera igitsina gore, ni mu gihe n'umugore we Daniella yamutaye aho amushinja kumuhohotera.

Cynthia Nagawa arashinja Chameleone kumuhohotera
Chameleone yatumijweho ngo yisobanure



Source : http://isimbi.rw/imyidagaduro/article/jose-chameleone-yatumijweho-na-polisi-kubera-umuhanzi-yahohoteye

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)