Julien Mette isura y'abakinnyi bamuririye kubera inzara iracyamuzenga mu maso #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Uwahoze ari umutoza wa Rayon Sports, Umufaransa Julien Mette yagarutse ku bihe bigoye yanyuzemo ubwo yari muri iyi kipe, aho ngo bwa mbere mu mateka ye yari abonye umukinnyi umuririra kubera inzara.

Ni nyuma yo gutandukana n'iyi kipe yagezemo mu mpera za Mutarama 2024 agasinya amezi 6 akaba yari ageze ku musozo.

Ni umutoza utarandukanye neza na Rayon Sports kuko yagiye mu buryo bumeze nko kwirukanwa aho imbarutso yabaye umukino wa gicuti iyi kipe yakinnye na APR FC mu gutaha Stade Amahoro ariko ntibumvikane ku bakinnyi agomba gukinisha bikarangira atanatoje uyu mukino.

Mu kiganiro yahaye B&B Kigali, Mette yavuze ko mu mezi yamaze muri Rayon Sports yahuye n'ibihe bigoye cyane, nk'aho abakinnyi bamuririraga kubera inzara.

Ati "Hari igihe cyageze abakinnyi bakazajya baza kundirira, ni ubwa mbere nari mbibonye umukinnyi arira mu maso yanjye, avuga ati umutoza, ntabwo dufite ibyo kurya. imiryango yacu iradukeneye. Ntabwo dufite amafaranga yo koherereza iwacu kandi nibyo biba byumvikana abakinnyi bagira imiryango."

Uyu mugabo yavuze ko iyi kipe ifite abayobozi batazi umupira bivanga mu kazi k'umutoza nyamara imiyoborere yabananiye, nk'aho yavuze ko yakoraga akazi ke agakora n'ak'ubuyobozi kuko ngo igihe kinini yakimaraga asobanurira abakinnyi impamvu imishahara yatinze.

Yemeje ko yari yatangiye ibiganiro byo kongera amasezerano aho yari yatangiye gutegura ikipe azakoresha, yatangiye no kuvugana n'abakinnyi b'abanyamahanga ariko byose byapfuye ku munota wa nyuma.

Julien Mette yavuze ko Rayon Sports abakinnyi bamuririraga kubera inzara



Source : http://isimbi.rw/siporo/article/julien-mette-isura-y-abakinnyi-bamuririye-kubera-inzara-iracyamuzenga-mu-maso

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)