Aba bakandida bari batangajwe by'agateganyo n'iyi Komisiyo tariki ya 6 Kamena 2024, nyuma y'aho NEC isanze mu bagera ku icyenda bari batanze kandidatire, ari bo bujuje ibisabwa kugira ngo bazahatanire uyu mwanya.
Manirareba Herman, Hakizimana Innocent, Barafinda Sekikubo Fred, Habimana Thomas, Rwigara Nshimiyimana Diane na Mbanda Jean bakuwe ku rutonde, kubera ko batari bujuje ibisabwa birimo imikono y'abantu 600, icyemezo cya komisiyo n'inyandiko ziherekeza kandidatire kuri bamwe.
Paul Kagame uyobora u Rwanda, Dr. Habineza wahoze ari umudepite mu Nteko Ishinga Amategeko na Mpayimana ukora muri Minisiteri y'Ubumwe bw'Abanyarwanda n'Inshingano Mboneragihugu nibo bari bahatanye mu matora y'Umukuru w'Igihugu yo mu 2017.
Mu matora ya 2017, Kagame ni we watsinze aya matora ku majwi 98,8%. Mpayimana we yagize 0,73%, naho Dr Habineza agira 0,48%. Muri rusange, hatoye Abanyarwanda 6.769.514 muri 6.897.096 bari kuri lisiti y'itora.
Muri Werurwe 2024, ubwo abanyamuryango ba FPR-Inkotanyi bemezaga Kagame nk'umukandida uzabahagararira, yabashimiye icyizere bamugiriye, ashimangira ko mu myaka 30 ishize, u Rwanda rwageze kuri byinshi bikwiye gusigasirwa.
Yagize ati 'Tuzi aho igihugu kivuye n'aho kigeze, ndabashimira ko mubigiramo uruhare rugaragara. Ikindi, mbashimira icyizere muhora mungirira cyangwa mukomeza kungirira.'
Mpayimana watangaje muri Werurwe 2024 ko azatanga kandidatire, yasobanuye ko adafite gahunda yo guhindura ibyiza u Rwanda rwagezeho, ahubwo ko yifuza kubyongera, agakosora n'ibitagenda neza.
Ati 'Icya mbere ni uko Abanyarwanda turi ikipe imwe. Niba duhinduye ubutegetsi, hari Abanyarwanda benshi twongera tugakora indi kipe, tugahindura imikorere imwe n'imwe, imyiza tukayigumana, iyari itangiye gucumbikira tukayihindura, tukongeramo ingufu, noneho ya kipe yatsindaga, ukabona ahubwo irushijeho gutsinda.'
Dr Habineza, tariki ya 20 Gicurasi 2024 ubwo yatangaga kandidatire, yagaragaje ko afite icyizere cyo gutsinda, bitandukanye no mu 2017; aho amashyaka agera ku icyenda yari ashyigikiye umukandida wa FPR-Inkotanyi bari bahatanye.
Yagize ati 'Ni byo koko ubushize mu matora y'Umukuru w'Igihugu ntabwo twabonye amajwi ahagije ariko twibuke ko twari ishyaka ryonyine mu gihugu rihanganye n'andi mashyaka icyenda. Ntabwo yari umukandida wa FPR-Inkotanyi gusa, yari umukandida w'andi mashyaka yose uko uyazi.'
Nyuma yo gutangaza bidasubirwaho abakandida, biteganyijwe ko ibikorwa byo kwiyamamaza bizatangira tariki ya 22 Kamena, birangire ku ya 13 Nyakanga 2024. Tariki ya 14 n'iya 15 Nyakanga 2024, hazaba amatora y'Umukuru w'Igihugu ku Banyarwanda bari mu Rwanda no hanze yarwo.