Kaminuza ya ALU yahaye igihembo Perezida Kagame kubera imiyoborere myiza - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Ni igihembo yashyikirijwe kuri uyu wa Gatanu tariki 7 Kamena mu 2024, mu muhango wo gushyikiriza impamyabumenyi abanyeshuri barenga 400 barangije amasomo yabo muri iyi kaminuza. Perezida Kagame yari yawitabiriye nk'umushyitsi mukuru.

Fred Swanika yavuze ko uretse gutanga impamyabumenyi ku banyeshuri, hari n'igihembo cy'icyubahiro bageneye Perezida Kagame kubera imiyoborere ye myiza.

Ati 'Iki gihembo cy'icyubahiro mu bijyanye no kuba intangarugero mu miyoborere ishyira imbere ba rwiyemezamirimo gihawe Nyakubahwa Perezida Paul Kagame, Perezida w'u Rwanda. Uyu munsi ni iby'agaciro ko tuzirikana umuntu wihariye, Umuhate we n'ibyo yagezeho bitubera urugero rwiza rw'ibyo twifuza kwigisha abanyeshuri bacu nk'abayobozi bashyigikira ibikorwa bya barwiyemezamirimo.'

Yakomeje avuga ko 'Nyakubahwa mu nshingano zawe nyinshi z'ubuyobozi by'umwihariko nka Perezida wa Repubulika y'u Rwanda werekanye intego Kaminuza ya ALU iharanira mu bijyanye n'ubuyobozi.'

Fred Swanika yagaragaje ko mu miyoborere ya Perezida Kagame yashyize imbere imikorere ya Guverinoma ihamye, kandi ishyira imbere ibijyanye no gukorera abaturage.

Ati 'Icyerekezo cyanyu cya 2020 n'icya 2050 cyabaye umusemburo w'impinduka u Rwanda ruva ku kugira ubukungu bishingiye ku buhinzi, buba ubushingiye ku bumenyi.'

Mu ijambo rye, Perezida Kagame yashimye umusanzu w'iyi kaminuza mu gutanga Ubumenyi, agaragaza ko ari urugero rw'ibikwiriye kuba bikworwa muri Afurika.

Ati 'Iki kigo twese kitwibutsa ko muri Afurika dufite ubushobozi n'uburyo bwo kwikemurira ibibazo byacu, ukuri kutanejeje ni uko usanga tugendera ku bandi kugira ngo batubwire ibyo gukora ndetse cyane bikarangira tugezweho n'ingaruka zabyo ziremereye[…] dukeneye gufata inshingano z'ibyacu ndetse tukumva neza uburyo kubikora byihutirwa.'

Yaragaje ko 'Kaminuza ya ALU yabaye nyamujya mu b'imbere kuko yashoye imari mu kubaka igisekuru gishya cy'abantu bafite imitekerereze yagutse kandi bahanga ibishya hano ku mugabane wacu.'

African Leadership University (ALU) ni kaminuza yigenga yaje mu Rwanda ari iya 33. Fred Swaniker watangije iyi kaminuza arazwi cyane muri Afurika aho mu 2006 yagizwe rwiyemezamirimo wa mbere ku Isi ukizamuka mu bafite ibikorwa bihindura imibereho ya rubanda, mu 2011 ikinyamakuru Forbes kimushyira mu bantu 10 bakiri bato bavuga rikijyana muri Afurika.

Kaminuza ya ALU yahaye igihembo Perezida Kagame kubera imiyoborere myiza
Perezida Kagame yashimye umusanzu wa ALU mu guha ubumenyi Abanyafurika



Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/kaminuza-ya-alu-yahaye-igihembo-perezida-kagame-kubera-imiyoborere-myiza

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)