Kamonyi-Kayenzi: Guhitamo Paul Kagame si iby'Abanyamuryango ba FPR-INKOTANYI, n'andi mashyaka yabonye ko nta wamuhiga-Uzziel Niyongira #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Mu gutangiza igikorwa cyo kwamamaza Paul Kagame nk'Umukandida w'Umuryango FPR-INKOTANYI mu karere ka Kamonyi ku rwego rw'Umurenge wa Kayenzi, Uzziel Niyongira uyoboye Umuryango(Chairman) ku rwego rw'Akarere yabwiye Abanyamuryango, Abanyakayenzi n'inshuti zabo ko gutora Paul Kagame ari ukwiteganyiriza. Yababwiye kandi ko icyizere Paul Kagame afitiwe kitari gusa mu banyamuryango kuko n'abayoboke b'andi mashyaka babonye ko nta wamuhiga bagahitamo kuba ariwe bamamaza.

Mu ijambo rye ubwo yabwiraga abaje mu gikorwa cyo kwamamaza Paul Kagame nk'Umukandida rukumbi w'Umuryango FPR-INKOTANYI, Uzziel Niyongira yagize ati' Banyamuryango, twagiriwe ubuntu budasanzwe, tugira amahirwe menshi y'uko Chairman wacu Nyakubahwa Paul Kagame yatwemereye kuba Umukandida uyobora Igihugu'.

Muri ya mvugo y'ab'ubu, Kayenzi hari hahiye.

Akomeza agira ati' Banyamuryango, twahisemo neza duhitamo Paul Kagame, n'ikimenyimenyi ni uko n'andi mashyaka yabibonye ko nta wamuhiga amugira umukandida wayo, bityo kuba n'abandi babibona nta gushidikanya itariki 15 Igikumwe ni Kugipfunsi. Gutora Paul Kagame ku mwanya w'Umukuru w'Igihugu ni ukwiteganyiriza, ni ukureba kure, ni uguhitamo Ubumwe, Demokarasi n'Amajyambere'.

Yakomeje agira kandi ati' Guhitamo Paul Kagame ku mwanya wa Perezida wa Repubulika, ukongera ugahitamo FPR-INKOTANYI mu badepite ni ukumuha Amaboko azatuma abasha kutugezaho ibyo yatwemereye byose'.

Kubona aho utambukira byari bigoye kubera ubwinshi b'abantu,

Aba banyamuryango basaga ibihumbi 3,000 bari bateraniye mu mbuga ngari y'ahasanzwe haremera isoko rya Kayenzi, bibukijwe ko umunsi nyirizina w'itora bagomba kugenda biteguye, bambaye neza nk'abatashye ubukwe, nta birango by'Umuryango bitwaje, ahubwo bafite Irangamuntu.

Muri uyu murenge wa Kayenzi, Umuryango FPR-INKOTANYI wamamaje umukandida wawo Paul Kagame, wamamaza kandi abazawuhagararira mu nteko Ishinga Amategeko(Abadepite). Aba nabo nk'Abakandida Depite, bahawe umwanya bibwira Intore z'umuryango n'Abanyakayenzi bitabiriye uku kwamamaza. Bose, bahuriza ku kwereka abaturage ko hamwe na FPR Inkotanyi imbere ari heza cyane kandi mu byerekezo byose by'Ubuzima. Basabye buri wese ko yitegura tariki 15 Nyakanga gushyira Igikumwe ku gipfunsi yitorera Paul Kagame nk'umuyobozi ubereye u Rwanda n'Abanyarwanda, bakanitorera kandi Abadepite b'Umuryango FPR-INKOTANYI bazajya mu nteko ishinga Amategeko.

Bitwa Agakundi muriro, aho bageze baratwika!

Uwo ni Umuhanzi w'Umunyamayaga ufite indirimbo irimo kubica bigacika, aho agira ati' Azabatsinda Kagame….., naho ababunza amagambo byari byabananiye…'.

Munyaneza Théogène



Source : https://www.intyoza.com/2024/06/27/kamonyi-kayenzi-guhitamo-paul-kagame-si-ibyabanyamuryango-ba-fpr-inkotanyi-nandi-mashyaka-yabonye-ko-nta-wamuhiga-uzziel-niyongira/

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)