Karongi baratabaza bavuga ko bakeneye uwabakiza abajura biyise 'ABAMETERE' #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Hari abaturage bo mu karere ka Karongi basaba ubuyobozi n'abandi babifitiye ubushobozi ko babakiza insoresore zashinze umutwe w'ubugizi bwa nabi n'urugomo wiyita 'Abametere'.

Aba baturage bashinza abagize uyu mutwe kubatega, kubakubita, kubakomeretsa ndetse no kubazengereza aho ngo babajujubije ku buryo urengeje saa moya z'umugoroba atarataha ashaka abamuherekeza cyangwa agacumbika aho bumwiriyeho.

Uyu mutwe abawugize ibikorwa byabo bibi babikorera mu murenge wa Bwishyura, akagari ka Nyarusazi muri centre y'ubucuruzi ya Bupfune.

Uyu mutwe w'abagizi ba nabi wiganjemo insoresore zigize ibihazi, zihora zifungwa zigafungurwa dore ko mu kigo gitwarwamo abantu bagiye kugororwa by'igihe gito (Transit Center) ya Tongati nta numwe utaragikandagiramo, abandi banyuze ku Kirwa cya Iwawa barahagororerwa ariko bameze nk'abatarigeze bahinduka ndetse n'ubufasha bwose bakuyeyo ntiwamenya aho babushyize.

Abaturage baganiriye na BWIZA ari nayo dukesha iyi nkuru; bose icyo bavuga ni uko uyu mutwe utaramara amezi atatu ushinzwe, ariko ngo abo umaze kwambura ntibabarika.

Umwe yagize ati: 'Ntibaramara amezi atatu bashinze uyu mutwe w'urugomo, kuko nibwo batangiye kujya batega abaturage bakabatera iminigo ngo babambure, nubwo bari basanzwe biba ariko kuri iyi nshuro bararengereye.'

Akomeza avuga ko iyo saa moya z'umugoroba zimusanze muri iyi santere ya Bupfune, ashaka umuntu umuherekeza kuko bigeze kumutega bakamwambura telefone, ariko akaba ababazwa no kubona bidegembya.

Hari undi wagize ati: 'Baherutse gutega uriya mugabo wogosha bamwaka ibyo yari afite byose, aryumaho kubera ko yanze ko bazamugirira nabi nyuma yo kubavuga. Turasaba ko Leta yabadukiza.'

Aba baturage bose icyo bahurizaho ni uko ntawizeye umutekano we ku buryo yatanga amakuru mu buryo bw'amashusho n'amajwi, kubera ko bose bamaze kubikwamo ubwoba.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'umurenge wa Bwishyura, Gashanana Saina yatangarije BWIZA ko ikibazo cy'izi nsoresore bakizi, ndetse barimo kugishakira umuti.

Ati: 'Si abo mu Bupfune gusa, kuko harimo n'abo mu Kayenzi, aba bose ababahagarariye urutonde rwabo twarushyikirije Polisi y'Igihugu, kuri uyu wa kane kugira ngo tubafate bajye kugororwa.'

Akomeza avuga ko iby'aba biyita Abametere atabizi, gusa ko abateza umutekano muke bose nta mwanya bakwiriye gukomeza guhabwa muri Sosiyete nyarwanda ahubwo bakwiye kugana ibigo bibishinzwe bakagororwa.

Umuvugizi wa Polisi mu ntara y'Uburengerazuba, SP. Bonaventure Twizere Karekezi, aherutse gutangariza Bwiza ko Polisi izi ko 'mu Rwanda nta mutwe uhari w'abagizi ba nabi, bitwa izina rizwi.'

SP. Karekezi avuga ko Polisi iyo itabajwe itabara, bityo akibutsa abaturage ko guhererekanya amakuru bifasha ibibikorwa bitandukanye bya polisi ku bufatanye n'abaturage ndetse n'izindi nzego bireba.

Icyo gihe yavuze ko iyo amakuru atanzwe habaho gufata ababa bijanditse mu byaha bitandukanye birimo n'ubujura, bagashikirizwa Ubugenzacyaha.

Imirenge ya Bwishyura na Rubengera muri aka Karere, abayituye ni kenshi bavuga ko bazengerezwa n'abagizi ba nabi ba bakomeretsa, ariko bajyanwa mu bigo ngororamuco ntibatindeyo, ariyo mpamvu abenshi bahisemo kujya bamburwa bakabiceceka

The post Karongi baratabaza bavuga ko bakeneye uwabakiza abajura biyise 'ABAMETERE' appeared first on KASUKUMEDIA.COM.



Source : https://kasukumedia.com/karongi-baratabaza-bavuga-ko-bakeneye-uwabakiza-abajura-biyise-abametere/

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)