Karongi: Batatu bakekwaho gushyiraho umutwe w'abagizi ba nabi, ubujura no gutema amatungo batawe muri yombi - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Abo bagabo batawe muri yombi kuwa 02 Kamena 2024, bikaba bikekwa ko bakoze ibi byaha mu ijoro ryo ku wa 01 Kamena 2024, ubwo bafatwaga bamaze kwiba inka y'umuturage ndeste bakaba baranayitemye ku kaguru bakoresheje umuhoro.

RIB kandi ivuga ko abafashwe basanzwe barashyizeho umutwe w'abagizi ba nabi kuko bari basanzwe biba abaturage mu bihe bitandukanye, babashikuza ibyabo n'ibindi bikorwa bakora bitandukanye bihungabanya abaturage.

Ibyaha bafatiwemo byabereye mu Mudugudu wa Nyarurembo, Akagari ka Nyamushishi, mu Murenge wa Murundi ho mu Karere ka Karongi. Abafashwe bafungiye kuri Station ya RIB ya Gashari mu gihe dosiye yabo igiye gutunganywa kugira ngo ishyikirizwe ubushinjacyaha.

Ingingo ya 224 y'itegeko No 68/2018 ryo ku wa 30/08/2018 riteganya ibyaha n'ibihano muri rusange, ivuga ko uhamwe n'icyaha cyo gushyiraho umutwe w'abagizi ba nabi cyangwa kuwujyamo, ahanishwa igifungo kuva ku myaka irindwi ariko kitarenze imyaka 10.

Naho ingingo ya 166 y'iri tegeko ivuga ko uhamwe n'icyaha cy'ubujura we ahanishwa igifungo kuva ku mwaka umwe ariko kitarenze imyaka ibiri, n'ihazabu y'amafaranga y'u Rwanda kuva kuri miliyoni 1 Frw ariko atarenze miliyoni 2 Frw, imirimo y'inyungu rusange mu gihe cy'amezi atandatu cyangwa kimwe gusa muri ibyo bihano.

Ni mu gihe ingingo ya munani y'iryo tegeko yo igaragaza ko umuntu wese ku bw'inabi wica cyangwa ukomeretsa bikomeye amatungo ye cyangwa ay'undi, ahanishwa igifungo kuva ku myaka itanu ariko kitarenze imyaka irindwi, n'ihazabu y'atari munsi y'ibihumbi 500 Frw ariko atarenze miliyoni 1 Frw.

RIB kandi iributsa Abaturarwanda ko itazihanganira uwo ari we wese ukora ibyaha nk'ibi birimo icyo gushyiraho umutwe w'abagizi ba nabi cyangwa kuwujyamo, kwiba no gufata nabi amatungo yororerwa mu rugo, kuyakomeretsa cyangwa kuyica, ikanibutsa abantu kwirinda ibi byaha kuko bihanwa n'amategeko kandi ko ubikoze wese afatwa agashyikirizwa ubutabera.

Aba bagabo batemaga amatungo y'abaturage



Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/karongi-batatu-bakekwaho-gushyiraho-umutwe-w-abagizi-ba-nabi-ubujura-no-gutema

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)