Karongi: Umugore akurikiranyweho kwicisha umugabo we - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Byabereye mu Mudugudu wa Nyabisindu, Akagari ka Shyembe, Umurenge wa Murambi mu Karere ka Karongi ku wa 17 Kamena 2024.

Saa Kumi n'Ebyiri n'Igice nibwo umurambo w'uyu mugabo wabonetse munsi y'urutoki, nyuma y'umunsi umwe umugore wa nyakwigendera atanze amakuru ko yabuze umugabo we.

Uyu mugore bivugwa ko yabanje kwigira nyoni nyinshi, avuga ko umugabo yari yabuze none akaba abonetse yapfuye, ariko abaturage n'ubuyobozi bakurikiranye basanga uyu mugabo yiciwe munsi ye, ajugunywa aho munsi y'urutoki.

Umwe mu bayobozi b'inzego z'ibanze mu Karere ka Karongi yabwiye IGIHE ko bakimenya aya makuru bageze aho byabere bari kumwe n'uhagarariye Polisi, uhagarariye ingabo n'uhagarariye Urwego rw'Igihugu rw'Ubugenzacyaha (RIB).

Babajije umugore wa nyakwigendera impamvu avuga ko umugabo we yiciwe ahandi akajugunywa munsi y'urutoki, kandi bigaragara ko nkuta z'inzu yabo hari amaraso avuga ko umugabo we yatahanye n'abandi bagabo, abo bagabo bafungirana uyu mugore mu nzu kugira ngo babone uko bica umugabo we.

Abayobozi bamubajije impamvu atanditse ubutumwa bugufi atabariza umugabo we, Niyonkuru abura icyo asubiza yemera ko ariwe wamwishe afatanyije n'undi mugabo nyuma bashaka umuntu wo guterura umurambo no kujya kuwujugunya.

Abatawe muri yombi bafungiye kuri sitasiyo ya RIB ya Gashari, mu gihe iperereza rikomeje.

Uyu mugore n'umugabo we wari ufite imyaka 42 bafitanye abana babiri. Bikekwa ko uyu mugore yacaga inyuma umugabo bikaba ari nabyo byabaye intandaro yo kumwicisha.




Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/karongi-umugore-akurikiranyweho-kwicisha-umugabo-we

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)