Karongi: Umukobwa wari ufite uburwayi bwo mu mutwe yasanzwe hafi y'umuhanda yapfuye - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Byabereye mu Mudugudu wa Kigabiro, Akagari ka Gisanze Umurenge wa Rubengera ahazwi nko ku Ryanyirakabano, ku wa 03 Kamena 2024.

Saa kumi n'ebyiri za mu gitondo, nibwo umwana wo muri aka gace yagiye kwahira ubwatsi abona uyu mukobwa wari ukunze kuba aryamye hafi y'umuhanda yishwe, ahita asubirayo ajya kubibwira umuyobozi w'umudugudu.

Ababonye umurambo wa nyakwigendera bavuga ko iruhande rwe bahasanze udukingiriro dufunguye, n'inkora y'amaraso, bagakeka ko abamwishe cyangwa uwamwishe yaba yabanje kumusambanya.

Umunyabanga Nshingwabikorwa w'Umurenge wa Rubengera, Nkusi Medard yabwiye IGIHE ko batabashije kumenya igihe uyu mukobwa yiciwe ko ahubwo amakuru bayamenye mu gitondo.

Ati 'Yishwe muri iri joro amasaha ntabwo twayamenye. Tubimenye muri iki gitondo. Tumaze kubimenyesha komanda wa Polisi, n'umugenzacyaha tugiye kugerayo RIB ikore iperereza'.

Umwirondoro wose wa Nyakwigendera nturamenyekana, gusa yakundaga kuvuga ko yitwa Olive, akaba yakomokaga mu murenge wa Gitesi mu karere ka Karongi.




Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/karongi-umukobwa-wari-ufite-uburwayi-bwo-mu-mutwe-yasanzwe-hafi-y-umuhanda

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)