Kayonza: Abacukura amabuye y'agaciro 150 borojwe ihene, abaturage 250 bishyurirwa mituweli - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Ibi bikorwa byabaye kuri uyu wa Gatandatu, tariki ya 8 Kamena 2024, ubwo ubuyobozi bwa kompanyi ya Rwinkwavu Mines icukura amabuye y'agaciro muri Kayonza bworozaga abakozi bayo b'indashyikirwa amatungo magufi mu gihe abandi baturage 250 bishyuriwe mituweli.

Abishyuriwe mituweli ni abaturage 100 bo mu Murenge wa Rwinkwavu, 50 bo muri Murama, 50 bo muri Mwiri na 50 bo muri Nyamirama. Uretse aba kandi, Umuyobozi w'Umudugudu wa Selesi mu Kagari ka Rusave mu Murenge wa Murama, yahawe inka y'ishimwe nyuma yo kugira uruhare runini mu gukumira abacukura amabuye y'agaciro mu buryo butemewe.

Umuyobozi Mukuru wa Rwinkwavu Mines, Kalima Malick, yavuze ko bahisemo gutanga amatungo magufi ku bacukuzi b'indashyikirwa kugira ngo abafashe mu kwiteza imbere. Yavuze ko ababyeyi bishyuriwe mituweli ari mu rwego rwo kubafasha kwiteza imbere no kubashimira ko abana babo aribo babafasha mu kazi.

Ati "Twayahaye amatungo magufi abacukuzi b'inyangamugayo, kubahemba rero ni ugutera ishyari ryiza abandi kugira ngo nabo ubutaha bazitwe inyangamugayo. Akazi bakora ni akazi abantu bose bumva bashaka kunyereza umutungo, rero bisaba kugira umutima w'ubunyangamugayo.'

Mukashyaka Françoise utuye mu Mudugudu wa Mutembo mu Kagari ka Mbarara, ni umwe mu bagore bashinzwe umutekano muri Mine ya Rwinkwavu. Yavuze ko guhabwa ihene byamushimishije ku buryo ayitezeho kumufasha kugera ku iterambere kuko akenshi ihene ibyara kabiri mu mwaka.

Umuhoza Liliane we yagize ati "Itungo nahawe riramfasha kwiteza imbere nanateze imbere umuryango wanjye, ndashimira abayobozi bangiriye icyizere bakampa uburyo bwo kwiteza imbere. Nirinze icyaha cyo kunyereza amabuye dukoramo, ikindi nakurikije neza ibyo bambwiraga gukora.'

Utabaza Assiel wahawe inka, we yavuze ko yagiye atanga amakuru ku bantu bashakaga kwishora mu bucukuzi bw'amabuye y'agaciro butemewe.

Ati ' Inka rero bampaye igiye kumfasha mu gutuma abana babona amata, mbone ifumbire mpinge, niteze imbere nanasagurire amasoko.'

Umuyobozi w'Akarere ka Kayonza, Nyemazi John Bosco, yavuze amatungo magufi yatanzwe ndetse na mituweli zishyuriwe abaturage ari ibikorwa byiyongera mu mibereho myiza y'abaturage ndetse no mu bukungu.

Yavuze ko kandi bagiye kurushaho gufatanya n'abacukuzi b'amabuye y'agaciro mu kurwanya ababukora mu buryo butemewe kuko aribo bateza ibyago byinshi birimo impfu n'ibindi.

Uyu muyobozi yasabye abahawe ihene kwirinda kuzigurisha, ahubwo bakazorora ku buryo zibafasha mu kubahindurira ubuzima.

Ati "Iyo umuntu aguhaye impano ugomba kuyifata neza ikakugirira umumaro, byaba ari ikosa rero kuba babahaye ihene bagahindukira bakazigurisha, turabasaba ko babyirinda.'

Rwinkwavu Mines bakoresha abakozi barenga 1000 aho bacukura amabuye y'agaciro arimo Colta na Gasegereti. Ni ibirombe byatangiye gucukurwa mu 1930 bikorwa n'Ababiligi.

Abacukura amabuye y'agaciro 150 b'inyangamugayo ni bo borojwe ihene mu barenga 1000 bahakorera
Mukashyaka yavuze ko ihene yahawe izamufasha kwiteza imbere
Utabaza Assiel yahawe inka nk'Umuyobozi w'Umudugudu watanze amakuru agamije gutuma hatabaho ubucukuzi bwa magendu
Abakozi b'indashyikirwa bashimiwe umuhate n'ubunyangamugayo bagaragaje
Abayobozi b'imirenge bahawe amafaranga yo gutangira mituweli abaturage batoranyijwe
Umuyobozi Mukuru wa Rwinkwavu Mines, Kalima Malick, yasabye abacukura amabuye y'agaciro kuba inyangamugayo
Umuyobozi w'Akarere ka Kayonza, Nyemazi John Bosco yavuze ko amatungo magufi yatanzwe ndetse na mituweli zishyuriwe abaturage bizabafasha mu kuzamura imibereho myiza yabo



Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/kayonza-abacukura-amabuye-y-agaciro-150-borojwe-ihene-abaturage-250-bishyurirwa

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)