Kayonza: Hari kwifashishwa uburyo bushya mu kurwanya amakimbirane yo mu ngo - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Ubu buryo buzwi nka GALS (Gender Action Learning System) ugenekereje mu Kinyarwanda ni nko gucengeza ihame ry'uburinganire n'ubwuzuzanye mu muryango hifashishijwe ibishushanyo.

Ubu buryo bumaze guhugurirwamo imiryango irenga 6000 yari yibumbiye mu matsinda 240 hirya no hino mu gihugu.

Ni uburyo bwazanywe n'umushinga KIIWP wa Leta y'u Rwanda aho uterwa inkunga n'ikigega Mpuzamahanga gishinzwe Iterambere ry'Ubuhinzi n'Ubworozi, IFAD, binyuze muri Minisiteri y'Ubuhinzi n'Ubworozi.

Abaturage babumbirwa mu matsinda yiganjemo abafitanye amakimbirane, bakigishirizwamo amasomo arimo indoto y'ubukungu, igiti cy'uburinganire, zahabu, ikarita y'imibanire, ubusumbane hagati y'umugore n'umugabo, ikarita y'amasoko ku mukamo n'andi menshi atandukanye agamije kubakangurira gushyira hamwe n'inyungu zabyo.

Nyirahabineza Odette utuye mu Murenge wa Gahini mu Kagari ka Juru, yavuze ko yahigiye ihame ry'uburinganire n'ubwuzuzanye mu muryango we.

Yavuze ko bigishwa binyuze mu bishushanyo ku buryo buri wese amenya icyerekezo cy'umuryango yakagize aramutse afite umuryango utarangwamo amakimbirane.

Ati 'Nasanze umutungo narawukoreshaga mu nyungu zanjye bwite, maze kwiga inyigisho za GALS nasanze hari ibyo nakuramo n'ibyo nagabanya. Urugero sinacaga ku cyokezo ngo mbure kurya inyama nubwo amafaranga yaba atari ayanjye ariko narabigabanyije.'

Ndayambaje Jean d'amaour avuga uburyo yigishaga mu rusengero ariko iwe hakaba amakimbirane. Yavuze ko yasanze hari amatungo yagendaga agura ariko umugore we atari azi agasanga bwari uburyo bubi bwo gukoresha nabi umutungo.

Mukandereya Eugenie we avuga ko yikoreraga ibyo ashatse mu rugo atanagishije inama abana be kandi bari hejuru y'imyaka 18, aho amenyeye uburyo bwo gufatanya n'abana be akabagisha inama ubu ngo iterambere riri kwihuta kuko ashyira hamwe n'abana be.

Umuyobozi w'Akarere ka Kayonza, Nyemazi John Bosco, yavuze ko uburyo bwa GALS bwafashije mu kugabanya amakimbirane yo mu ngo ku kigero cyo hejuru.

Yavuze ko kuri ubu bafatanya n'Amadini n'Amatorero, imiryango itari iya Leta bakigisha imiryango ibana mu makimbirane kuburyo kuri ubu hagaragara impinduka.

Ubuyobozi bw'Akarere ka Kayonza buvuga ko umwaka ushize imiryango 890 yasezeranye mu buryo bwemewe n'amategeko nyuma yo guhabwa inyigisho zatumye bava mu makimbirane bakemera gusezerana.

Kuri ubu bishimira ko iterambere bari kurigeraho nyuma yo gusohoka mu makimbirane
Barishimira ko uburyo bwa GALS bwatumye bakemura ibibazo by'amakimbirane bari bafitanye
Umuyobozi w'Akarere ka Kayonza, Nyemazi John Bosco avuga ko umwaka ushize ingo 890 zasezeranye imbere y'amategeko nyuma yo kuva mu makimbirane



Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/kayonza-hari-kwifashishwa-uburyo-bushya-mu-kurwanya-amakimbirane-yo-mu-ngo

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)