Kera kabaye umukinnyi Rayon Sports yari itegereje yageze mu Rwanda #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Umurundi Rayon Sports yari itegereje, Rukundo Abdoul Rahman ukinira Amagaju FC yamaze kugera mu Rwanda aho aje gusinyira iyi kipe imyaka 2.

Uyu mukinnyi wari usigaranye amasezerano y'umwaka umwe mu ikipe y'Amagaju FC, yemeye kuba yamugurisha muri Rayon Sports.

Nubwo ibyo agomba gutangwaho bitavugwaho rumwe, gusa ni hagati ya miliyoni 15 na 20 z'amafaranga y'u Rwanda.

Nyuma y'uko amakipe yombi yumvikanye, icyari gisigaye ni uko umukinnyi na we aza agasinyira Rayon Sports gusa ntibyahise bikunda kuko yari mu biruhuko i Burundi.

Bagiye bamutumaho inshuro nyinshi ndetse bikavugwa ko agiye kuza ntaze, amakuru avuga ko hari n'igihe ubuyobozi bwa Rayon Sports bwari bugiye no kubivamo.

Kera kabaye uyu musore akaba yamaze kugera mu Rwanda mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatanu tariki ya 28 Kamena 2024, aho nta gihindutse agomba guhita ashyira umukono ku masezerano y'imyaka ibiri akinira Rayon Sports.

Rukundo Abdoul Rahman yageze mu Rwanda kurangizanya na Rayon Sports



Source : http://isimbi.rw/siporo/article/kera-kabaye-umukinnyi-rayon-sports-yari-itegereje-yageze-mu-rwanda

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)