Ibyo byagarutsweho mu bikorwa byo kwamamaza umukandida Paul Kagame w'Umuryango FPR Inkotanyi mu matora y'Umukuru w'Igihugu n'ay'Abadepite, byakomereje mu Murenge wa Masaka mu Karere ka Kicukiro mu Mujyi wa Kigali, ku wa Gatandatu tariki 29 Kamena 2024.
Ni ibikorwa byitabiriwe n'Abanyamuryango ibihumbi 25, biyemeza gusigasira ibyo Umuryango wabagejejeho ndetse no kuzongera kuwutora kugira ngo bakomeze kugera ku iterambere.
Umuturage wo mu Murenge wa Masaka mu Kagari ka Mbabe yagaragaje ko azatora FPR Inkotanyi yabubakiye amashuri ndetse ikanatanga amashanyarazi ku buryo usanga abantu baravuye mu bwigunge.
Ati 'Twubakiwe amashuri, dufite amashanyarazi ikiruta byose noneho dufite umutekano. Nkorera mu isoko rya Gahoromani nkataha igihe nshakiye ntikanga uwanyambura, Bivuze ko nzahitamo gusigasira ibyagezweho na Chairman wacu.'
Rutagarama Fred yagize ati 'Uwagaruye ubumwe mu banyarwanda ni we ngomba gutora kuko n'ibikorwa bye birivugira. Reba ibitaro byuzuye hano Masaka, iyi sitade yubatswe ryari niba ubyibuka? Ibi bikorwa remezo ubona n ibyo tugomba gusigasira twitorero umukandida wacu.'
Umwe mu bakandida depite b'Umuryango FPR Inkotanyi, Nkuranga Egide, yavuze ko Umuryango FPR Inkotanyi kuri wo imvugo ni yo ngiro bityo ko bakwiye kuwutora kugira ngo bakomeze kugera ku iterambere.
Ati 'Ibyo Umuryango ubateganyiriza, ibyo Chairman abateganyiriza muri byo cyane cyane abaturage ba Kicukiro ni ukuvugurura igishushanyo mbonera kugira ngo buri muntu wese akibonemo.'
Murumunawabo Cecile na we uri ku rutonde rw'Abakandida depite b'Umuryango FPR Inkotanyi, yavuze ko ubwitabire bw'abaje kwamamaza bigaragaza ko bazatora ku gipfunsi 100%.
Edda Mukabagwiza wari ushinzwe ibikorwa byo kwamamaza Umukandida Perezida Paul Kagame n'Abakandida Depite b'Umuryango FPR Inkotanyi muri ako karere yasabye abanyamuryango kuzinduka kare ku itariki 15 Nyakanga 2024 bakitorero Paul Kagame 100%.
Yagaragaje ko ibyo yasezeranyije Abanyarwanda mu 2017 byagezweho bityo ko n'ibyo arimo kubasezeranya muri manda y'imyaka itanu iri imbere nta gushidikanya ko bizagerwaho.