Kigali: Hatangijwe ikigega kizashyigikira imishinga y'abagore n'urubyiruko - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Iki kigega ni umusaruro w'inama yari imaze iminsi itatu ibera i Kigali kuva ku wa mbere tariki ya 24 kugeza ku wa Gatatu tariki ya 26 Kamena 2024.

Ni inama yakiriwe na East African University ku bufatanye n'Umuryango w'Abanyamerika wita ku mibereho myiza binyuze mu iteramabere n'imiryoborere, Cimpad.

Yari ifite insanganyamatsiko igira iti 'kwihangira imirimo mu buryo burambye'. Yari igamije kureba uko hatezwa imbere ubukungu bushingiye ku bumenyi.

Umutuniwase Ndahimana Marie Fidela, ni umunyeshuri uheruka gusoreza amasomo y'ubukerarugendo muri EAUR, yavuze ko inama nk'izi ari ingenzi kuko zitangirwamo amasomo, abantu b'ingeri zitandukanye bagahura bagasangizanya ibitekerezo.

Yavuze ko yigiyemo ko umuntu adakwiye guhwema gushora imari mu gushaka ubumenyi kuko aribwo rufunguzo rw'umuryango ukwinjiza mu iterambere ryawe.

Iki kigega gishya cyamurikiwe muri iyi nama kizajya kigenzurwa na EAUR ndetse ku ikubitiro Cimpand, ikaba yarashyizemo amafaranga yo gutangirana.

Umuyobozi w'ubushakashatsi muri East African University Rwanda, Dr Gamariel Mbonimana, yavuze ko iki kigega cyashyizweho mu rwego rwo guhangana n'ibibazo by'ubushomeri byiganje mu rubyiruko.

Ati 'Ntikireba abo muri East African University gusa, kireba Abanyarwanda bose muri rusange, bose bazaba bemerewe gushyigikirwa.'

Muri raporo nshya y'igihembwe cya mbere cya 2024, ubushomeri bwagaragaye cyane mu bagore aho buri ku kigero cya 14.5%, mu gihe mu bagabo ari 11.5%. Mu rubyiruko, ubushomeri bwageze kuri 16.6% mu gihe mu bantu bakuze buri ku gipimo cya 10.3%

Mu mijyi ubushomeri niho buri hejuru cyane mu Rwanda kuko buri ku kigero cya 14%, mu cyaro bukaba ku kigero cya 12.3%.

Inkunga izajya itangirwa muri iki kigega ntizajya yishyurwa, ahubwo hazajya habanza kugenzurwa niba ugiye kuyihabwa afite ubushobozi bwo kuyibyaza umusaruro nko guhanga imirimo n'ibindi.

Imirimo y'ibanze y'iki kigega yaratangiye, ndetse bikaba biteganyijwe ko imishinga 30 ya mbere igiye guherwaho iterwa inkunga.

Umuyobozi Mukuru wa Cimpad, Prof. Peggy Valentine, yavuze ko iki kigega kizaba umuyoboro wo kongerera urubyiruko n'abagore ubushobozi, bagatanga imirimo ku bandi ndetse bakanabera icyitegererezo benshi.

Umuyobozi Mukuru wa East African University Rwanda, Prof. Kabera Callixte, yagaragaje ko iki gikorwa kigamije guteza imbere gahunda yo guhanga udushya no guhuza imbaraga mu guharanira ejo hazaza heza binyuze mu kwihangira imirimo.

Cimpad, igenda itegura inama mu bihugu bitandukanye bya Afurika buri myaka ibiri, iya mbere ikaba yarabereye muri Afurika y'Epfo mu 1996, iyi yabereye mu Rwanda ikaba yari iya 13.

Iyi nama yabaye imbarutso y'ikigega cyahariwe gutera inkunga imishinga y'urubyiruko n'abagore ishobora kuzana impinduka muri sosiyete
Iyi nama yari yitabiriwe n'abantu bo mu nzego zinyuranye
Muri iyi nama hagiye haba ibiganiro binyuranye
Senateri Prof. Kanyarukiga Ephrem, ni umwe mu bitabiriye iyi nama
Umuyobozi ushinzwe ubushakashatsi muri East African University Rwanda, Dr Gamariel Mbonimana, yavuze ko iki kigega cyashyizweho mu rwego rwo guhangana n'ibibazo by'ubushomeri byiganje mu rubyiruko
Umuyobozi Mukuru wa East African University Rwanda, Prof. Kabera Callixte, yagaragaje ko iki gikorwa kigamije guteza imbere gahunda yo guhanga udushya no guhuza imbaraga, mu guharanira ejo hazaza heza
Umuyobozi Mukuru wa Cimpad, Prof. Peggy Valentine, yavuze ko iki kigega kizaba umuyoboro wo kongerera urubyiruko n'abagore ubushobozi, bagatanga imirimo ku bandi ndetse bakanabera icyitegererezo benshi
Ambasaderi wa Pakistan mu Rwanda, Naeem Ullah Khan, ni umwe mu batanze ibiganiro
Hanyuzagamo hakabaho n'umwanya wo gusabana
Iyi nama yari imaze iminsi itatu ibera i Kigali



Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/hatangijwe-ikigega-cyo-gutera-ingabo-mu-bitugu-imishinga-y-abagore-n-urubyiruko

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)