Kigali: Ikigo IZI cyashyizeho sitasiyo ikoreshwa mu kongera umuriro mu modoka z'amashanyarazi byihuse - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Iyi sitasiyo yafunguwe ku wa 24 Kamena 2024 kuri Century Park Hotel & Residences iherereye i Nyarutarama, binyuze mu bufatanye iyi hoteli yagiranye na IZI mu kurushaho gushyigikira ikoreshwa ry'imodoka z'amashanyarazi mu Rwanda.

Iyi sitasiyo ni yo ya mbere ifunguwe mu Rwanda ifite ubushobozi bwo gushyira umuriro mu modoka zikoresha amashanyarazi mu buryo bwihuse (faster charge), kuko ifite ubushobozi bungana na kilowati 120 ari byo biyifasha kuzuza imodoka mu gihe kiri hagati y' iminota 30 na 40.

Mu Rwanda hari hasanzwe hari sitasiyo zifashishwa mu kongera umuriro mu modoka z'amashanyarazi ariko zifite kilowati 40, bityo bigafata umuntu hagati y'isaha imwe n'igice n'abiri kugira ngo yuzuze imodoka ye.

Mu kurushaho korohereza abafite imodoka zikoresha amashanyarazi, IZI Electric Rwanda Ltd yahisemo kuzana iyi sitasiyo ifite ubushobozi bwo kuzuza imodoka vuba kandi ku giciro gito kuko kilowatt imwe ari 400 Frw, bikaba bihendutse ugereranyije n'ibiciro bya lisansi.

Umuyobozi wa IZI Electric mu Rwanda, Vincent Mukimbiri, yavuze ko bahisemo gushyiraho iyi sitasiyo kugira ngo barusheho korohereza abantu ku giti cyabo bafite imodoka zikoresha amashanyarazi.

Ati 'Uko tugenda twagura ibikorwa byacu mu Rwanda ni nako tuzagenda twongera sitasiyo zishyira umuriro mu modoka z'amashanyarazi mu buryo bwihuse. Murabizi ko umuntu ufite imodoka y'amashanyarazi hari ingendo zimwe na zimwe yirinda gukora avuga ati ninjya aha ntabwo ndibuhasange sitasiyo, nze kubura uko mpava.''

Yakomeje agira ati ''Niyo mpamvu dushaka kuzishyira ahantu hose mu byerekezo by'imodoka zacu hirya no hino mu gihugu, ariko zizajya ziba zifunguye ku bafite imodoka z'amashanyarazi ku giti cyabo kugira ngo boroherwe no kubona aho bongereramo umuriro.'

Yakomeje ashishikariza Abanyarwanda gutinyuka gukoresha imodoka z'amashanyarazi kuko ziborohereza cyane mu buryo bw'ubushobozi. Yagaragaje ko ufite imodoka ikoresha amashanyarazi ahendukirwa ku kigero cya 40% ugereranyije n'ukoresha imodoka ikoresha lisansi cyangwa mazutu.

Ku ruhande rw'Umuyobozi w'Inama y'Ubutegetsi ya Century Park Hotel and Residences, Cheung Yiu Tung Billy, yavuze ko binjiye muri ubu bufatanye kugira ngo bafashe abakiliya bayo bafite imodoka z'amashanyarazi ndetse no gushyigikira gahunda ya Leta yo kubungabunga ibidukikije.

Ati ''U Rwanda ni kimwe mu bihugu bya Afurika biteza imbere gahunda yo gukoresha ingufu zirengera ibidukikije. Urugero rwashyizeho gahunda yo kugabanya imisoro ku modoka zikoresha umuriro w'amashanyarazi mu myaka mike ishize, ni ibihugu bike muri Afurika nka Ghana, Ethiopia, na Kenya biyiteganya […] kuri njye iki ni ikintu cyiza cyo gukora kuko dukwiye gukurikira Isi aho igeze.''

Ikigo IZI Electric Rwanda Ltd cyatangiye gukorera mu Rwanda mu 2023, gifite bisi eshanu zikoresha amashanyarazi zikorera mu Mujyi wa Kigali. Kirateganya ko mu mezi 18 kizaba cyazanye izindi 160, ndetse kigiye gukomeza kubaka za sitasiyo z'amashanyarazi hirya no hino mu ntara zitandukanye.

Iyi station iri i Nyarutarama kuri Century Park Hotel and Residences
Imodoka zikoresha umuriro w'amashanyarazi zifite umwihariko wo gukoresha umuriro w'amafaranga make ugereranyije no gukoresha izishyirwamo lisansi
Mu minota itarenze 40, uwashyiriye umuriro mu modoka kuri 'station' ya IZI Electric iba yuzuye
Tung wa Century Park Hotel and Residences yavuze ko bahisemo gufatanya na IZI Electric, kuko bashaka gushyigikira ikoreshwa ry'imodoka z'amashanyarazi mu Rwanda
Umuyobozi wa IZI Electric mu Rwanda, Vincent Mukimbiri, yavuze ko iyi 'station' ifite umwihariko wo kuzuza imodoka vuba
U Rwanda ruri guteza imbere ikoreshwa ry'imodoka z'amashanyarazi muri gahunda yo kugabanya imyuka ihumanya ikirere



Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/kigali-izi-electric-yamuritse-station-nshya-y-imodoka-zikoresha-amashanyarazi

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)