Kilongozi na Kiyovu Sports hasi hejuru! Police FC iracyategereje #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Kugeza ubu Kiyovu Sports na Richard Bazombwa Kilongozi ntabwo barimo kumvikana ku buryo bagomba kugabana amafaranga Police FC izamugura.

Kilongozi usigaje umwaka umwe w'amasezerano muri Kiyovu Sports, amaze igihe ari mu biganiro na Police FC ngo abe yayerekezamo umwaka utaha w'imikino.

Uko ibiganiro byagendaga bitinda ni nako igiciro cy'uyu mukinnyi cyagendaga kizamuka, kiva kuri miliyoni 30 ubu akaba ageze kuri miliyoni 40 z'amafaranga y'u Rwanda.

Kiyovu Sports aya mafaranga ikaba yarayemeye ariko igisigaye ni uko yumvikana na Kilongozi amafaranga igomba kumuha akabona gusinya.

Kiyovu Sports yifuza kuba yatwara miliyoni 30 maze Kilongozi agatwara miliyoni 10 ibintu atarimo gukozwa aho avuga ko yifuza miliyoni 15.

Amakuru ISIMBI yamenye ni uko Kiyovu Sports yabwiye uyu mukinnyi ko niba yifuza miliyoni 15 yabwira Police ikishyura miliyoni 45 agafata 15 ze na Kiyovu igafata miliyoni 30 kuko ititeguye kujya munsi ya zo.

Ku ruhande rwa Kilongozi amakuru avuga ko we yifuza kuva muri Kiyovu akajya Police FC kuko yiteguye gukuba kabiri umushahari Kiyovu Sports yahabwaga.

Kilongozi na Kiyovu Sports ntibarimo kumvikana



Source : http://isimbi.rw/siporo/article/kilongozi-na-kiyovu-sports-hasi-hejuru-police-fc-iracyategereje

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)