Uru rugendo rwo gusohora indirimbo barutangiye kuva muri Werurwe 2024, ubwo Perezida Kagame yemeraga kongera kwiyamamariza kuyobora u Rwanda muri manda ya Kane.
Ibihangano byabo byuzuye imbamutima, amashusho agaragaza Perezida Kagame mu bihe bitandukanye, ibikorwa yagejeje ku banyarwanda mu myaka 30 ishize, impamvu zo gukomeza kumushyigikira n'ibindi.
Bamwe muri aba bahanzi ni ubwa mbere bagiye gutora Umukuru w'Igihugu. Bwiza aherutse kubwira InyaRwanda, ko afite amatsiko yo kuzatora. Ni mu gihe umuhanzikazi Ariel Wayz we yagize ati "Ndumva nishimye kuba ngiye gutora ku nshuro ya mbere nk'umunyarwandakazi. Ni amahirwe akomeye yo guhitamo, umuyobozi nyawe udukwiriye."
Yavuze ko amahitamo ye ari ugushimira ibyagezweho mu myaka ishize kandi 'kuba ndi gukora ubuhanzi nk'umwuga hari ababigizemo uruhare. Ati "Inzozi zanjye zaranyegereye, hari uwabigizemo uruhare. Sinakwitesha amahirwe yo kumutora."
Uyu mukobwa yahuriye mu ndirimbo na basaza be Kivumbi King, King James ndetse na Chriss Eazy bakora indirimbo bise 'Tumutore niwe'.
Iyi ndirimbo y'iminota 3 n'amasegonda 23' yashyizwe kuri shene ya Youtube ya Kivumbi King, baririmba bagira ati "Nibyo koko biryoha bisubiwemo, tubihamye, tubisubiremo, umunyarwanda aho ari hose, atewe ishema n'uwo ariwe, ntawundi tubicyeha ni Paul Kagame."
Umuhanzikazi Alyn Sano yasohoye nawe amashusho y'indirimbo yise 'Byari byabananiye' yakoranye na Bushali na Dj Pius- Aba bombi basanzwe bafitanye indirimbo bise 'Turawusoza' yakunzwe mu buryo bukomeye.  Â
Amashusho y'iyi ndirimbo yafatiwe mu bice bitandukanye by'umujyi wa Kigali nko muri Kigali Universe n'ahandi. Aba bahanzi bombi bagaruka ku bikorwa birimo nk'imihanda yubatswe, amashuri, ibikorwaremezo n'ibindi Abayarwanda bagezeho mu myaka 30 ishize.
Baririmba bakangurira buri wese kuzatora Perezida Kagame n'ibindi. Aba bahanzi banagaruka kuri gahunda y'ubumwe n'ubwiyunge, guha ijambo umugore n'ibindi.
Umuhanzikazi Babo nawe yakoze mu nganzo asohora indirimbo yise 'Everybody ku gipfunsi' ifite iminota 3 n'amasegonda 35'. Muri iyi ndirimbo aririmba yumvikanisha ko ku 'gipfunsi ari ishema rya buri wese, icyizere n'imbaraga z'u Rwanda'
Agaruka ku bumwe bw'Abanyarwanda, uko umuco watejwe imbere, iterambere rihanzwe amaso, ibikorwaremezo byubatswe n'ibindi binyuranye.
Babo yabwiye InyaRwanda, ko guhimba iyi ndirimbo byaturutse ku kuntu akunda Perezida Kagame n'ubuyobozi bwe. Ati "Nkunda Perezida Kagame kandi no mu biganiro nkora nakunze kubigarukaho cyane. Mpora nifuza kuzahura nawe cyane, rero gukora iyi ndirimbo ni ukumushyigikira muri aya matora."
Akomeza ati "Navuga ko ari indirimbo idasanzwe kuri njye, cyane ko ari n'ubwa mbere nzaba ngiye gutora, rero urumva ko mfite amatsiko menshi. Nasobanura ko iyi ndirimbo ari nk'impano namugeneye, kandi mu ndirimbo ngaruka cyane ku kwishimira intambwe u Rwanda rumaze gutera."
Izi ndirimbo zakorewe uru rutonde hashingiwe kuzasohoka guhera kuri uyu Gatanu tariki 21 Kamena 2024 kugeza kuri uyu wa Gatandatu tariki 22 Kamena 2024. Ni nyuma y'umuryango FPR Inkotanyi utangaje ko wamaze kwakira indirimbo zirenga 150 zigaruka kuri Paul Kagame.
Umunyamuziki King James wamamaye mu ndirimbo zirimo nka 'Meze neza', 'Nyuma yawe', 'Umuriro watse' n'izindi zinyuranye
Umuhanzikazi Alyn Sano uherutse gusohora amashusho y'indirimbo yise 'Biryoha bisangiwe'Â
Nduwimana Jean Paul 'Noopja' washinze Country Records
Umuraperi Kivumbi King umaze iminsi mu bitaramo mu Burayi
Umuhanzi Chriss Eazy wo muri Giti Business Group
Umuhanzi akaba na Dj, Pius uherutse gutaramira muri Poland
ÂUmuhanzikazi Babo wakoranye indirimbo n'abarimo Bruce Melodie
Umuraperi Bushali uherutse gukorera ibitaramo mu Bufaransa
KANDA HANO UREBE AMASHUSHO Y'INDIRIMBO 'KU GIPFUNSI' YA BABO EKEIGHT
KANDA HANO UREBE AMASHUSHO Y'INDIRIMBO 'TUKURI INYUMA TWESE' YA INKUYO PAULA
KANDA HANO UREBE AMASHUSHO Y'INDIRIMBO 'BYARI BYABANANIYE' YA PIUS NA BUSHALI
KANDA HANO UREBE AMASHUSHO Y'INDIRIMBO 'TUMUTORE NIWE' YA ARIEL WAYZ, KIVUMBI NA KING JAMES NAÂ CHRIS EASY
KANDA HANO UREBE AMASHUSHO Y'INDIRIMBO 'KU MURONGO' YA YVAN D INGENZI CYANE
KANDA HANO WUMVE INDIRIMBO 'TUMUTORE' YA NOOPJA WASHINZE COUNTRY RECORDS
KANDA HANOWUMVE INDIRIMBO 'KAGAME PAUL NI WOWE' YA INTORE TUYISENGE