Kirehe: Dr Frank Habineza yijeje abaturage ko nibamutora azateza imbere ubukerarugendo bw'imigongo - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Yabigarutseho kuri uyu wa Kabiri tariki ya 25 Kamena 2024 ubwo Ishyaka rya Green Party ryakomezaga ibikorwa byo kumwamamaza ku mwanya w'Umukuru w'Igihugu ndetse no kwamamaza Abadepite baryo mu Karere ka Kirehe.

Umukandida ku mwanya w'Umukuru w'Igihugu, Dr Frank Habineza yabwiye abaturage ba Kirehe ko yifuza ko bamugirira icyizere nawe agateza imbere ubukerarugendo bushingiye ku muco harimo imigongo, udusozi twiza turi muri aka Karere ndetse n'amabuye ahari kuburyo ba mukerarugendo basura ibi bikorwa biyongera cyane.

Dr Frank Habineza yakomeje avuga ko yifuza guteza imbere ubukerarugendo ku buryo abanyamahanga benshi basura Pariki y'Akagera bazajya banagera mu Karere ka Kirehe bagasura ibikorwa bitandukanye.

Yagize ati 'Imigongo twayongerera agaciro tugashyiraho uburyo bufatika bwo kuyiteza imbere hano kuri kaburimbo ku buryo buri wese byamworohera kuhaza, abakerarugendo bakahaza. Si n'imigongo gusa nabonye no ku Rusumo hari udusozi twiza cyane dushobora gutunganywa hakatuzanira amafaranga.'

Dr Frank Habineza yabwiye abaturage ko muri Manifesto ya 2017 hari byinshi bari bafite bishimira ko byashyizwe mu bikorwa, ibitarakorwa abizeza ko nabyo bazakomeza gukora ubuvugizi.

Yasabye abaturage ba Kirehe kumugirira icyizere bakamutora ku mwanya w'Umukuru w'Igihugu ubundi akabafasha mu iterambere harimo kubazanira amazi meza, gushakira akazi abashomeri n'ibindi byinshi.

Umwe mu baturge bitabiriye ibikorwa byo kwiyamamaza kw'Ishyaka rya Green Party yavuze ko yishimiye imigabo n'imigambi y'iri shyaka irimo kubagezaho amazi meza.

Ati "Nk'amazi ntayo tugira ni make cyane, kuba azayongera rero ibyo twabishimiye.'

Undi muturage we yavuze ko kimwe mu bizatuma atora ishyaka rya Green Party ari uko bazakuraho akarengane k'abantu bafungwa iminsi 30 nta dosiye. Yavuze ko iki kiri muri byinshi bizatuma atora iri shyaka.

Mu bindi ishyaka Green Party ryiyemeje gukora harimo kugabanya umusoro ku nyongeragaciro TVA ukava kuri 18% ukagezwa kuri 14%, hari kandi gukuraho gufungwa iminsi 30 y'agateganyo mu gihe inzego z'ubutabera zitari zabona ibimenyetso bifatika n'ibindi byinshi.

Dr Frank Habineza yijeje abaturage ba Kirehe ko nibamugirira icyizere azateza imbere ubukerarugendo
Abiyamamaza ku mwanya w'Abadepite bahagarariye ishyaka rya Green Party nabo biyeretse abaturage



Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/kirehe-dr-frank-habineza-yijeje-abaturage-ko-nibamutora-azateza-imbere

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)