Habimana wiriye akimara, yiyemeje kugurisha umutungo we wose kugira ngo agere kuri iki gikorwa gifitiye benshi akamaro, akavuga ko yabikoze ku bwo kwishakamo ibisubizo, ubufasha bukaza bwunganira.
Ni urugomero yubatse mu bilometero bigera nko ku 10 uvuye mu rugo rwe, ku mugezi wa Nyemporogoma uri ku musozi, uherereye mu Murenge wa Mpanga.
Ni igikorwa kimaze gutangwaho miliyoni 155 Frw, harimo miliyoni 56 Frw, andi ava ku kunga z'ibikoresho yagiye ahabwa n'abaterankunga.
Ni umushinga Habimana w'imyaka 60 yatangiye gushyiramu bikorwa mu 2012, ashaka uburyo aya mazi amanuka ku musozi yabyara amashanyarazi, mu bumenyi bwe yakomoye mu mashuri ye abanza gusa.
Mu kiganiro yagiranye na RBA Habimana yagize ati "Nta mashuri (menshi nize) nize abanza gusa ya kera. Ibi nakoze nta byo nigeze niga. Ni uburyo bwaje gusa nk'impano.'
Uru rugomero rwamutwaye imbaraga zikomeye cyane ndetse ahura n'imbogamizi nyinshi ariko wa mutima ukunze, wihanganira ibigeragezo, urangamiye intsinzi, umufasha kugera ku mushinga nyir'izina.
Uyu mugabo avuga ko kugira ngo ashake igisubizo cy'agace ke kabaga mu kizima ugerageje agacana agatadowa, yiyemeje gutanga umutungo we wose urahashirira, ubu akaba nta n'isambu afite.
Ati 'Mu bigaragara nasubiye inyuma cyane narakennye. Ubu nta n'isambu nkigira. Inzu ndimo na yo ntabwo ifututse, niyo naguze nyuma ngurishije ahandi ngo nishyure imyenda nari mbereyemo abantu. Inzu ndimo nsigaje kuyishyura miliyoni 1 Frw.'
Ubusanzwe tuzi ko ushyiriwe iwe amashanyarazi ahabwa mubazi. Ku bakoresha umuriro uturutse ku rugomero Habimana yubatse bo si ko biri, kuko baracana gusa ukwezi kwarangira bagatanga 1000 Frw.
Sindikubwabo Jean Pierre wahawe umuriro ati "Tukimara kuwubona, twarishimye cyane. Twari mu bwigunge, ducana udutadowa, ibyatsi n'ibindi, nyuma twungukira ku gitekerezo cye.'
Ubu abaturage bo mu tugari twa Nyakabungo na Nasho mu Murenge wa Moanga bose bacanirwa buri munsi, Habimana akaba afite gahunda zo gukomeza kwagura ibi bikorwa agacanira izindi ngo 300, nubwo amikoro akomeje kuba ikibazo.
Ati 'Uyu munsi dukuramo ibihumbi 200 Frw ku kwezi kubera cya 1000 Frw buri rugo dutanga. Ni make bijyanye n'amafaranga duhemba abakozi barinda urugomero ijoro n'amanywa, washyiraho n'amafaranga yo gusana ibikoresho akaba make cyane.'
Icyakora agaragaza ko aramutse abonye ubushobozi agacanira ingo 580 ziri mu midugudu ine, ayo mafaranga yo guhemba abakozi no gusana ibikoresho yajya aboneka bityo, indoto ze zikagerwaho burundu.
Kugeza uyu munsi uru rugomero Habimana yubatse rufite ubushobozi bwo gucanira ingo 300, ariko abaturage 200 gusa ni bo bacanirwa.
Uyu mugabo avuga ko impamvu zijyanye n'amafaranga make yo kubona ibikorwaremezo nk'insinga n'amapoto yo kuwujyanira abaturage.
Mu mikoro make ye n'abaturage bakoresheje insinga nto zimwe zifashwa mu kurahurira abaturage, zitagenewe kujyana umuriro.
Habimana avuga ko 'tubonye izo nsinga zagenewe gutwara umuriro, n'amapoto twafasha na ya miryango yindi idafite amashanyarazi kuyabona kuko ku rugomero ahari.'