Kivumbi yageze mu Bufaransa mu rugendo rwibi... - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Uyu musore ugezweho muri iki gihe mu ndirimbo zirimo 'Wait', yageze muri kiriya gihugu kuri uyu wa Gatanu tariki 31 Gicurasi 2024. Mu mashusho yanyujije kuri konti ye ya Instagram, yavuze ko yiteguye gutanga ibyishimo ku bazitabira imurika rya Album ye.

Igitaramo cye cya mbere kiraba kuri uyu wa Gatandatu tariki 1 Kamena 2024, nyuma azakomereza mu Mujyi wa Hannover mu Budage ku wa 15 Kamena 2024, nyuma ku wa 29 Kamena 2024 azataramira mu Mujyi wa Warsaw muri Poland.

Iyi Album agiye kumurikira abatuye i Burayi, yayishyize ku mbuga nkoranyambaga ze tariki 24 Gicurasi 2024.

Agiye kuyimurika mu gihe aherutse gutangaza ko yasinye amasezerano y'imikoranire n'itsinda ry'abanya-Nigeria 'Deealoh Entertainment' rimufasha mu muziki. Muri Gicurasi 2022, uyu musore yari yashyize hanze Album yise 'DID'.

Imyaka itanu irashize uyu muhanzi asohoye indirimbo 'Madam'. Ayisobanura nk'idasanzwe mu rugendo rwe rw'umuziki, kuko yatumye ibihumbi by'abantu bamumenya.

Uyu musore yinjiye mu muziki nyuma y'uko atangiye kugaragaza impano ye, binyuze mu kwandika imivugo. Asobanura ko muri we yiyumvaga nk'umuhanzi, ariko nta gihe runaka yumvaga ko azatangirira umuziki nk'uko bimeze muri iki gihe.

Album ye agiye kumurikira i Burayi iriho indirimbo yakoranyeho na Mike Kayihura, Riderman, Joshua Baraka wo muri Uganda, NViiri ndetse na A-Pass. Hariho indirimbo nka Angel, Demon', 'Captain', 'Wine', 'Wait' of course' zari zarasohotse mbere.


Kivumbi yamaze kugera mu Bufaransa aho azakorera ibitaramo bibiri 

Umuraperi Kivumbi yatangaje ko ibitaramo bitatu agiye gukorera ku Mugabane w'u Burayi


Kivumbi aherutse kuririmba mu bitaramo byaherekeje imikino ya BAL


Kivumbi aherutse guhurira i Kigali na Bien-Aime wamamaye muri Sauti Sol 

KANDA HANO WUMVE ALBUM 'GANZA' Y'UMURAPERI KIVUMBI

">



Source : https://inyarwanda.com/inkuru/143567/kivumbi-yageze-mu-bufaransa-mu-rugendo-rwibitaramo-i-burayi-143567.html

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)