KNC akunda umuntu ukora! Kabanda Serge yagaru... - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Ni mukiganiro yagiranye na InyaRwanda TV, aho yavuze ku rugendo rwe mu mupira w'amaguru ndetse ndetse n'intego afite muri uyu mukino wihebewe na benshi. Kabanda Serge yatangiye avuga ku buzima nk'umukinnyi abayemo muri iyi minsi mu gihe nta shampiyona ihari.

Yakomeje avuga ku rugendo rwe mu mupira w'amaguru aho yavuzeko yatangiriye umupira w'amaguru mu irerero rya APR mu 2017 ndetse agakomereza muri Gasogi United yaje kuvamo igihe gito ajya muri Vision FC nyuma agaruka muri Gasogi United.

Kabanda yakomeje avuga ko uyu mwaka w'imikino ugiye kuza yiteguye gukora cyane muri Gasogi United ndetse akazaza mu bakinnyi batsinze ibitego byinshi.

Agaruka kuri KNC umuyobozi wa Gasogi United yavuzeko ari umuntu mwiza ukunda abakozi be byumwihariko umuntu ukora, gusa akaba agira umujinya cyane.

KANDA HANO UREBE IKIGANIRO CYOSE




Source : https://inyarwanda.com/inkuru/143799/knc-akunda-umuntu-ukora-kabanda-serge-yagarutse-ku-rugendo-rwe-muri-gasogi-united-nintego--143799.html

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)