Knowless yahishuye icyatumye asubiramo indiri... - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Amashusho y'iyi ndirimbo yagiye hanze kuri uyu wa Mbere tariki 3 Kamena 2024, mu gihe hari hashize icyumweru kimwe impande zombi zigaragaje ko ziri gukora kuri iyi ndirimbo y'iminota itatu n'amasegonda 40'.

Ni ubwa mbere, Knowless akoranye indirimbo na Maranatha Family Choir, ariko yagiye agira uruhare mu gutuma byinshi mu bihangano byabo bikorwa.

Iyi ndirimbo ye 'Nyigisha' yayishyize hanze bwa Mbere ku wa 19 Nyakanga 2020. Mu kiganiro cyihariye na InyaRwanda, Knowless yavuze ko gusubiramo iyi ndirimbo ahanini byaturutse ku bushake bw'impande zombi, biyemeza guhuza imbaraga mu rwego rwo kuyongerera uburyohe.

Yavuze ko ahoza iyi korali ku mutima kuko yamuhinduriye ubuzima. Ati 'Ntabwo ari njye wabihisemo ko dukorana, twabihisemo, twese twarabishakaga. Nta n'ubwo ari bo, ni twembi. Ni korali nakuriyemo ntangira ibyo kuririmba, ni korali yamfashije byinshi mu gihe kitari gitoya nayimazemo ariko kitari nakinini cyane, ni korali yampinduriye ubuzima.'

Knowless wamamaye mu ndirimbo zinyuranye, avuga ko na mbere y'uko yinjira muri Maranatha nk'umuririmbyi wayo, yari asanzwe akunda ibihangano byayo, ku buryo yumva ko ari inzozi zabaye impamo, kuko yabashije kuyiririmbamo.

Ati 'Na mbere y'uko nyiririmbamo, ni korali nahoraga nifuza kuzaririmbamo nkiri umwana. Nari muto, ariko nakundaga indirimbo za Maranatha, buri gihe zikamfasha mu buzima bwanjye bwa buri munsi butandukanye, rero gukorana nabo ni ibintu byahise biza byihuse, kuko n'ubundi twari dufitanye urugendo twacanyemo mu gihe nari umwe mu baririmbyi bayo.'

Ubutumwa Maranatha Family Choir itanga mu ndirimbo zayo, bwibanda ku guhindura imitima, imyumvire, kubanisha abantu n'ibindi. Kuri Knowles sari 'niryo vugabutumwa' biri no mu mpamvu zatumye ahitamo ko basubiramo indirimbo 'Nyigisha' kuko irimo amagambo 'ahuye n'intumbero cyane ya Maranatha'.

Ati 'Nk'abantu batanga ubutumwa, turifuza ko bwagera hose, iyaba twari tugize amahirwe nk'amagambo ari muri 'Nyigisha' agakora ku mitima y'abantu, kandi agahindura mu buryo twabiririmbyemo, iyo yaba ari intsinzi ya mbere. Twahisemo iyi ndirimbo kubera ko yari ijyanye n'ubutumwa basanzwe batanga mu bihangano byabo, mu ndirimbo zabo, hanyuma nanjye ikindi ndayikunda (iyi ndirimbo).'

Knowless yavuze ko adashidikanya ko ubutumwa buri muri iyi ndirimbo bwageze kure. Kandi avuga ko nk'umuntu wabaye muri Maranatha, azakomeza gutanga umusanzu we mu gutuma iyo korali ikomeza kugera ku rwego rwiza.

Asobanura Maranatha nk'umuryango mugari wanyuzemo abantu benshi, bahora biteguye gutanga umusanzu w'abo mu gutuma utera imbere.

Mu gitero cya mbere agira ati 'Nyigisha kuba umuntu nyagasani, mpa ubumuntu, mpa umutima mu bupfura simbe gito ngo ubuto bunshuke bimviremo gutana. Nyigisha gutanga ibitekerezo byanjye, unyigishe no kubaha iby'abandi […] nyigisha gushima nta buryarya, unyigishe gushima ntakomeretsa.' Iyi ndirimbo ikoze mu buryo bw'amajwi meza, kandi yahujwe n'umuco Nyafurika.

Maranatha Family Choir bakoranye indirimbo na Knowless mu gihe baherutse gushyira umukono ku masezerano y'imyaka itatu na Kina Music, aho iyi 'Label' izajya ibafasha mu bijyanye no gukora ibihangano byabo no kubyamamaza (Production&Promotion).

Knowless aherutse kugaragaza ko yatangiye umuziki mu 2011 nyuma y'umwaka umwe wari ushize avuye muri iriya korali. Kandi, imyaka ibiri yakurikiyeho yamubereye ingorabahizi, ahanini biturutse mu kuba umuziki cyari ikibuga gishya yisanzemo.

Uyu muhanzikazi wo muri Kina Music, yavuze ko yakomeje gukotana kugeza ubwo ageze ku gasongero k'abanyamuziki mu Rwanda. Kandi yumvikanishije, ko 2015 na 2019, ari yo myaka yamubereye myiza mu rugendo rwe rw'umuziki, kuko yamenyekanye, kandi yegukanye ibihembo bikomeye mu muziki.


Knowless yatangaje ko yasubiyemo indirimbo 'Nyigisha' ayikoranye na Maranatha kubera ubutumwa baririmba buhuye n'ibyo yaririmbyemo


Knowless yavuze ko yakuze ashaka kuririmba muri Maranatha, kandi yabashije kubigeraho biri no mu mpamvu ahora ayishyigikira

Knowless yatangaje ko Maranatha Family Choir yamuhinduriye ubuzima ku buryo ahora yiteguye kubashyigikira 

Maranatha Family Choir muri iki gihe igizwe n'abaririmbyi 11

KANDA HANO UREBE AMASHUSHO Y'INDIRIMBO 'NYIGISHA' KNOWLESS YASUBIYEMO AHUJE IMBARAGA NA MARANATHA

">



Source : https://inyarwanda.com/inkuru/143648/knowless-yahishuye-icyatumye-asubiramo-indirimbo-nyigisha-yifashishije-maranatha-korali-ya-143648.html

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)