Ku munota wa nyuma Amavubi yahagurutse adafite Rwatubyaye Abdul #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Ikipe y'igihugu Amavubi yahagarukanye abakinnyi 25 yerekeza gukina imikino yo gushaka itike y'Igikombe cy'Isi cya 2026 azahuramo na Bénin ndetse na Lesotho.

Muri abo bakinnyi Amavubi yahagurukanye ntabwo harimo myugariro wa FC Shkupi muri Macedonia, Rwatubyaye Abdul wagize ikibazo cy'imvune y'itako yatumye atajyana n'abandi.

Frank Spittler Torsten akaba yahagurukanye abakinnyi 20 ni mu gihe abandi batanu barimo Mutsinzi Ange Jimmy, Jojea Kwizera, Rafael York, Mugisha Bonheur Casemiro na Imanishimwe Emmanuel Mangwende bahurira muri Cote d'Ivoire.

Iyi mikino y'umunsi wa 3 u Rwanda ruzakina na Benin muri Cote d'Ivoire tariki ya 6 Kamena na Lesotho muri Afurika y'Epfo tariki ya 11 Kamena.

Muri iri tsinda C ryo gushaka itike y'Igikombe cy'isi cya 2026, Amavubi ayoboye Itsinda C n'amanota 4, Afurika y'Epfo ifite 3, Nigeria na Zimbabwe zifite 2 mu gihe Benin ifite inota 1.

Abakinnyi yatwaye

Abanyezamu: Ntwali Fiacre, Hakizimana Adolphe na Wenseens Maxime.

Ba myugariro: Omborenga Fitina, Byiringiro Gilbert, Niyomugabo Claude, Imanishimwe Emmanuel, Mutsinzi Ange, Manzi Thierry, Niyigena Clement, Nshimiyimana Yunusu na Maes Dylan.

Mu Kibuga Hagati: Bizimana Djihad, Ruboneka Jean Bosco, Mugisha Bonheur, Rubanguka Steve, Sibomana Patrick, Mugisha Gilbert, Rafael York na Hakim Sahabu.

Ba Rutahizamu: Muhire Kevin, Gitego Arthur, Guelette Samuel Leopold, Nshuti Innocent na Kwizera Jojea.

Kubera imvune Rwatubyaye ntabwo yajyanye n'abandi



Source : http://isimbi.rw/siporo/Ku-munota-wa-nyuma-Amavubi-yahagurutse-adafite-Rwatubyaye-Abdul

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)