Ku mwaka 6 bakundana: Imfura ya Apotre Serukiza Sosthene agiye kurushinga #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Biragoye muri iyi Kigali ndetse no ku isi hose muri iki gihe kuba umusore yakundana n'umuhungu bakamara imya nk'iyi aba bakundanye kandi bakaba bashakana, usibye ko bidatangaje dore ko bamwe n'ubwo ari bake bajya babishobora ndetse bakaba banabera bagenzi babo urugero.

Kuri ubu Ndahiriwe Grace Serukiza; imfura ya Apotre Serukiza Sosthene ari mu myiteguro y'ubukwe bwe ndetse yamaze kwambikwa impeta y'urukundo rudashira n'ubudahemuka. Agiye kurushinga na Mvugira N. Heritier usengera muri Grace Tabernacle International Ministries muri Kenya iyoborwa na Rev Munyakazi Alexis. Mu kiganiro na InyaRwanda ari nayo dukesha iyi nkuru, Grace Serukiza yavuze ko hashize imyaka itatandu akundana na Heritier kuko 'bamenyanye muri 2018. Yavuze ko icyo akundira uyu musore ari ubupfura ndetse no kugira ubuntu.

Nk'uko bitangazwa n'aba bombi; ubukwe bwabo buzabera mu Rwanda ndetse no muri Kenya. Gusaba no gukwa bizabera mu Rwanda kuri Romatic Garden (Isaro Hall) tariki mu Kwezi kwa Munani tariki 15 mu Mwaka wa 2024. Gusezerana imbere y'Imana bizabera muri Kenya mu Mujyi wa Nairobi, tariki  31/08/2024.

The post Ku mwaka 6 bakundana: Imfura ya Apotre Serukiza Sosthene agiye kurushinga appeared first on KASUKUMEDIA.COM.



Source : https://kasukumedia.com/ku-mwaka-6-bakundana-imfura-ya-apotre-serukiza-sosthene-agiye-kurushinga/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=ku-mwaka-6-bakundana-imfura-ya-apotre-serukiza-sosthene-agiye-kurushinga

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)