Kuba ababyeyi baburira abana umwanya byagaragajwe nka kimwe mu bibakururira kwishora mu biyobyabwenge - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Ni bimwe mu byagarutsweho n'abarimo Umuforomokazi w'Inzobere mu kwita ku buzima bwo mu mutwe mu Bitaro bya Caraes Ndera, Mukantwari hyacinthe, mu nama mpuzamahanga iherutse kubera i Kigali yigaga ku ruhare rw'ubuzima bwo mu mutwe mu iterambere rirambye.

Mukantwari yakomoje ku kuba umuvuduko iterambere riri kugenderaho uri gutuma hari ababyeyi bagerageza kujyana na wo bagahuza inshingano nyinshi zirimo akazi n'amasomo, bakaburira umwanya abana babo bakarerwa n'abakozi batabifitiye ubumenyi, ndetse rimwe na rimwe abo bakozi ugasanga na bo bari gushakisha ubuzima bahunze imiryango yabo irimo amakimbirane, ku buryo baba bafite ibikomere bitatuma barera abana mu buryo buboneye.

Ati ''Iryo terambere turi kuvuga ryihuse ryatandukanyije umubyeyi n'umwana. Turataha, turi muri telefoni, turi kuri televiziyo, turi kwandikirana n'inshuti zacu, ariko ba bana baradukeneye. Ugasanga rwa rukundo rw'umubyeyi n'umwana ntarwo tukibona, ari kwiga, ari gukora arataha Saa Yine z'Ijoro abana basinziriye, ubaha uburere ni umukozi.''

''Twebwe ababyeyi ntabwo turi kubona umwanya wo kurera abana ngo tubazamukane nubwo dufite ubushobozi. […] abana nibarwara biratangira umugabo atuke umugore ngo abana babaye ibigoryi kubera wowe, bitangire ari ukutumvikana kandi umwana yagiye mu biyobyabwenge kubera ko ababyeyi bamuburiye umwanya, anywe bya Héroïne (Mugo), ajye abiba amafaranga, bitangire gutyo birangire wa muryango utandukanye.''

Mukantwari hyacinthe kandi yavuze ko aha ari ho usanga umwana agera mu myaka y'ubwangavu ameze nk'udafite umuntu wizewe wo kumufasha guhuza amakuru y'ibyo yakuye ku ishuri, ibyo yabonye ku mbuga nkoranyambaga n'ibyo yumvise mu bandi bantu, yatangira kubura ibisubizo agahitamo gukoresha ibiyobyabwenge.

Umuyobozi wa RSPN, Edmond Dufatanye, yahaye ababyeyi ubutumwa budatuma bicira urubanza, ariko abibutsa ko uko Isi iri guhinduka ihindukana n'ibintu byose, bityo ko bakwiye kugira gahunda ariko ntibaburire abana babo umwanya.

Ati ''Twaha ababyeyi ubutumwa butuma na bo batishinja, ariko twabaha ubutumwa bwo kumenya ko Isi ihinduka, bisaba guha abana umwanya bakaganira akamenya uko yiriwe, akamenya uwo bagendana, akamenya imbuga ajyaho, bigatuma umwana yisanzura ku mubyeyi. Hari igihe ushobora kuvuga ko umwanya wabuze, ariko nibura umwanya muke ubonetse ukoreshwe neza.''

Abo mu Ihuriro RSPN banibukije ababyeyi ko mu gihe bageze mu rugo atari umwanya wo guha abana telefoni ngo bahugire mu birimo kureba amashusho ya 'cartoons' nko kubikuraho, dore ko ubuzima bwo mu mutwe bwubakwa neza hakiri kare, kuko umwana umuha ayo mashusho ariko we telefoni akayikuramo andi makuru menshi rimwe na rimwe yamuroha, mu gihe utamubonera umwanya ngo akwisanzureho akubaze ibyo adasobanukiwe byose.




Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/impuruza-ku-kuba-ababyeyi-baburira-umwanya-abana-babo-bikabakururira-kuzishora

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)