Kubireba uri mu Rwanda ntacyo bibinjiriza! Ig... - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Urubuga rwa Youtube rwafunguwe ku wa 14 Gashyantare 2005 rushinzwe na Steve Chen, Chad Hurley, ndetse na Jawed Karim, abakozi batatu bari basanzwe bakorera ikigo PayPal.

Kuva icyo gihe, rwahaye ikaze Miliyari z'abantu, barwisanzuraho, amashusho akoze mu buhanzi bunyuranye aratambutswa. Nta washidikanya uruhare rwagize mu gutuma umuziki w'Isi yose wibumbira hamwe, abantu baranogerwa.

Mu rwego rwo gukuza imari-shingiro ya Youtube, uru rubuga rwashyizeho uburyo bwo kwishyura abantu barukoresha mu gihe bashyizeho ibintu bikishimirwa cyangwa se bikarebwa n'umubare munini.

Kubona 'Monitization/ Monetize' cyangwa se gutangira kwishyurwa ni ukuba ufite nibura abantu 1000 bakurikira ibikorwa byawe (Subscribers), kandi bareba n'ibizwi nka 'Watch-Time' (amasaha abantu bamara bareba ibikorwa byawe)- Ubundi, ifaranga rigatangira kwisukiranya umunsi ku munsi.

Uru rubuga rucuruza amashusho rwakuye benshi mu bwigunge, ubyutse mu gitondo afite micro na camera itabona neza ararwana no kubona ibyo ashyiraho ngo 'views' zizamuke amafaranga anyuzwe muri Banki Nkuru y'Igihugu amugereho.

Gushaka 'Views' kuri Youtube benshi babiherekeresha inkuru mpimbano, amafoto n'amashusho by'urukozasoni, imitwe y'inkuru itajyanye n'ibyo umuntu yavuze n'ibindi byinshi bikurura benshi babireba binuba ariko bakabireba.

Hari amwe mu mashusho akurwa kuri Youtube bitewe n'ibirego by'abantu, cyangwa se konti zigafungwa. Muri Mata 2021, urubuga rwa Youtube rwafunze konti ya Prophet TB Joshua wo muri Nigeria witabye Imana.

Ni nyuma y'uko arezwe n'Umuryango uharanira uburenganzira bwa muntu watanze amashusho (Video) agaragaza Joshua asenga agira ngo 'akize' abatinganyi (abaryamana bahuje ibitsina).

Guverinoma y'u Rwanda yashyize imbaraga cyane mu kwagura internet igera no mu bice by'icyaro. Minisiteri y'Ikoranabuhanga mw'Itumanaho na Inovasiyo ivuga ko abagerwagaho na murandasi mu Rwanda mu 2011 bari 7% gusa mu gihe mu 2019 bari bageze kuri 52%

Imibare y'iyi Minisiteri kandi igaragaza ko mu 2010 abari batunze telefone ngendanwa bari 33% gusa mu gihe mu 2019 barengaga 80.5%

Ibi byatumye abakoresha Youtube biyongera. Amazina yabo hanze aha arazwi, ku buryo yicara imbere ya Camera ya telefone, agasesengura abantu bagakurikira.

Abakoresha cyane Youtube ubazi nka 'Content Creators' no ku zindi mbuga nkoranyambaga iri zina rirakoreshwa.

Hari n'abandi ariko bagiye bakoresha uyu murongo bavuga ibitajyanye, nko kwamamaza ibikorwa by'urukozasoni, kwivanga muri Politiki n'ibindi bidashimwa na bamwe muri sosiyete. Ibi, ariko Youtube ntibikuraho, kugeza ubwo wowe ubangamiwe, ubandikira utanga ikirego, bagasuzuma.

Mbere iyo wabaga uri gukoresha urubuga rwa Youtube uri mu Rwanda wabonaga ibikorwa binyuranye byo kwamamaza bifata amasegonda make bigatambuka mu byo warimo ureba.

Urugero, uri kureba nka filime, ukabona hajemo 'Publicité' y'ikigo runaka. Uba ufite amahitamo abiri, kureka iyo 'Publicité' ikarangira cyangwa se guhitamo ko uyirenga (Skip).

Iyo warebaga icyo gikorwa cyo kwamamaza wabaga winjirije amafaranga uwo washyizeho ibihangano (umuhanzi, umukinnyi wa filime cyangwa se undi).

Ibi ariko siko bikimeze mu Rwanda. Biri mu mpamvu zituma, uzumva benshi mu bafite imiyoboro ya Youtube, batangira ibiganiro byabo basuhuza abantu batuye muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Canada n'ahandi kubera ko iyo barebye ibintu byabo bibinjiriza amafaranga. Â Ã‚ 

Biri no mu mpamvu zituma shene za bamwe zitanditswe mu Rwanda, ndetse benshi mu bafite shene za Youtube, bashyiraho ibiganiro bagendeye ku masaha yo hanze.

Unyujije amasomo kuri shene zizwi cyane mu Rwanda, yaba iz'abahanzi, abakinnyi ba filime zanditswe muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Kenya n'ahandi. Shene ya Israel Mbonyi yandikishijwe muri Canada, iya James na Daniella yandikishijwe muri Uganda, Christopher yayandikishije muri Amerika, Chriss Eazy yanditswe muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika….

Icumbukura ryakozwe na InyaRwanda, ryerekana ko kuva muri Werurwe 2021, amatangazo (Ads) y'abamamaza yafunzwe kuri Youtube mu Rwanda.

Ibi ariko ntaho bihuriye no kuba Youtube idakorera mu Rwanda. Kubera ko iyo ukoresheje VPN (A virtual private network) ugahitamo igihugu ushaka, nk'u Burundi 'Ads' cyangwa amatangazo yamamaza urayabona kandi Youtube ntikorera mu Burundi.

Igikombo ku bahanzi bo mu Rwanda? Igikombo kuri RURA ikusanya imisoro

Umunyamakuru wa Isibo Tv, Niyigaba Clement uzwi nka DC Clement, uri mu bazwi cyane mu bakoresha urubuga rwa Youtube, yabwiye InyaRwanda ko igisubizo cy'iki kibazo kiri mu maboko y'Urwego rw'Igihugu rushinzwe kugenzura imikorere y'inzego zimwe z'imirimo ifitiye Igihugu akamaro (RURA).

Yavuze ko iki kibazo cyabateye igihombo gikomeye, kuko 60% by'abasura shene ye ari Abanyarwanda, kandi ntabyishyurirwa kubera 'Ads' zavanwemo.

Ati 'Byaduteje igihombo gikomeye! Nk'urugero mu bantu basura Youtube yanjye ya DC TV Rwanda, 60% yabo ni Abanyarwanda. Bivuze ko ninjiza Amafaranga ahwanye na 40% y'ayo nakagombye kwinjiza.'

Muhire William  washinze umuyoboro wa Youtube uzwi nka Chitta Magic, yabwiye InyaRwanda ko yatangiye gukoresha Youtube amatangazo yo kwamamaza agaragaramo, ariko igihe cyagerageza abona ko 'Ads' zavuyemo ariko ntiyacika intege.

Yavuze ko atazi neza impamvu yatumye iki kibazo ariko kandi byamuteye igikombo gikomeye. Ati 'Byateye igihombo gikomeye kubera y'uko 'content' dukora aho zirebwa hanini ku Isi ni mu Rwanda, ururimi rw'Ikinyarwanda ubarwayo rugera ku bantu benshi, ariko cyane cyane, mu gihugu cy'u Rwanda, umubare munini w'abatureba niho baherereye.'

William yavuze ko kugira ngo 'Ads' zigaruke mu bikorwa byabo, ariko uko habaho amasezerano hagati y'ubufatanye n'u Rwanda ndetse n'ubuyobozi bwa Youtube.

Ati 'Igikwiye gukorwa, ni uko habaho amasezerano y'ubufatanye hagati y'u Rwanda n'ikigo cya Google, ari nacyo gifite Youtube ndetse na 'AdSense' byakorera mu Rwanda, ndetse 'Ads' zigasubira muri 'Video' ibyo ngibyo bikaba bishobora kungukira aba 'Content-creators' ndetse n'igihugu kikungira(mo) muri iyo misoro'.

Yavuze ko abafite imiyoboro ya Youtube batanga imisoro muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, mu gihe yakabaye yinjira mu Rwanda.

Ati 'Urugero nk'ubu 'Content Creators' dutanga umusoro muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, aho amafaranga yinjiye muri 'content' tuba twakoze 'views' ziba zaturutse muri Amerika. Bivuze ko 'views' zaturutse mu Rwanda, uyu munsi nta n'ifaranga na rimwe ry'abanyarwanda rivamo buri kwezi.'

Akomeza ati 'Turamutse dufite iyo 'access' (ubwo burenganzira), 'content creators' bashobora kubyungukiramo ndetse n'igihugu kikabyungukiramo binyuze mu misoro binyuze no mu kungukira mu kuba 'content' dukora zihugura abantu, zibafasha kwidagadura, ikindi kandi amafaranga duhembwa ni nayo dukoresha hano mu Rwanda, bivuze ngo bigirira inyungu u Rwanda n'Abanyarwanda.'

Iradukunda Emile [Big Man] washinze Umuyoboro wa Youtube wa JB Rwanda, yavuze ko atigeze amenya impamvu ya nyayo 'Ads' zakuwe muri Youtube, ariko atekereza ko byatewe n'uko u Rwanda rudafitanye amasezerano na Youtube ndetse na Google.

Ati 'Kugeza ubu ntabwo ndamenya neza ikibazo cyabiteye gusa mu bivugwa nuko u Rwanda kugeza ubu nta mikoranire rufitanye na Youtube ndetse na Google.'

Big Man atekereza ko ikurwa rya 'Ads' muri Youtube rishobora kuba ryaratewe n'abantu bakoraga inkuru zikocamye.

Akomeza ati 'Ikindi kandi no kuba hari bamwe muri twe bakoreshaga nabi Youtube bakora inkuru mbi z'urukozasoni cyangwa zisebya Igihugu bishoboka kuba byaratumye 'Ads' zifungwa mu Rwanda.'

Yavuze ko ibi byabateye igihombo gikomeye, kuko amafaranga binjizaga yagabanutsemo 4 ugereranyije n'ayo binjizaga mbere.

Ati 'Igihombo byateye ni kinini cyane! Kuko bamwe muri twe batangiye guhomba. Kuko amafaranga dushora hari igihe kuyagaruza bigorana kandi umubare munini udukurikira ari Abanyarwanda batuye mu Rwanda. Ikindi, amafaranga twinjizaga urebye yagabanyutsemo nka 4 ugereranyije n'ayinjiraga mbere zikirimo.'

Uyu musore yagaragaje ko Guverinoma ikwiye kureba uko yagirana imikoranire na Youtube na Google 'Ads' zikagaruka, kandi igatanga umurongo ntarengwa w'ibyo bazajya batambutsa kuri iyi miyoboro yabo ya Youtube.

Ati 'Ni uko badufasha 'Ads' zikagarukamo ahubwo hakabaho umurogo ntarengwa ureba aba 'Content Creators' ku buryo ubirenzeho ahanwa ariko 'Publicity' zikagarukamo, kuko abenshi muri twe usanga shene zacu 60% zikurikirwa n'Abanyarwanda.'

Uwabihagaritse azi impamvu, kandi ari kudutegurira ibintu byiza;

Umukinnyi wa filime akaba n'umunyarwenya, Mugisha Emmanuel wamenye nka Clapton Kibonge, ari mu bafite ibihangano bitambutsa umunsi ku munsi ku rubuga rwa Youtube.

Uyu mugabo yamamaye muri filime zinyuranye zirimo nka 'Seburikoko', 'Umuturanyi' n'izindi. Mu kiganiro yagiranye na InyaRwanda, Clapton yavuze ko amafaranga twabonagamo 'ntabwo agishimishije'.

Avuga ariko ko abo hanze y'u Rwanda bareba ibikorwa byo mu Rwanda 'nibo badutunze'. Yavuze ko guhagarika 'Ads' muri Youtube mu Rwanda, byatumye hari abakora filime, bakazimurika ariko ntibemere ko zerekanwa mu Rwanda kubera ko nta nyungu babonamo.

Ati 'Twebwe impamvu tuzifungura abantu bakazireba, mu by'ukuri nta nyungu mbona ku muntu uri mu Rwanda iyo arebye ibihangano byanjye. Inyungu mbona, ni inyungu iri inyuma yo kuyireba, ni ugukora abantu bakambona, iya kabiri hari abantu mbasha kwamamariza kubera ko bambona.'

Clapton yumvikanishije ko mu rwego rwo kwishakamo ibisubizo, yatangiye imikoranire n'abantu banyuranye, ku buryo bamamaza ibikorwa bye binyuze muri filime, mu rwego rwo kwirinda igihombo baterwa no kuba 'Ads' zitagaragara mu bihangano byabo.

Ati 'Ubwo nyine nkaba mbona ayo kwishyura abakinnyi […] Ibyo byabayeho ariko ntibyaduciye intege. Ni igihombo gikomeye cyane, ariko twabonye biba, kandi sinzi aho byaturutse, twabonye biba, birashoboka ko ari imikoranire ya Youtube na Guverinoma. Ntekereza ko ababishinzwe bazabikurikirana, kuko barabizi…'

Umukinnyi wa filime Benimana Ramadhan wamamaye nka Bamenya, aherutse kubwira Isango Star ko yatangiye kunyuza ibikorwa bye kuri Youtube mu mafaranga yakira harimo n'ay'Abanyarwanda barebye ibikorwa bye bari mu Rwanda.

Yavuze ko atazi neza ikibazo cyabayeho, kuko buri wese afite uko abivuga. Ati 'Ni ikibazo koko! Nonese niba mukora, igihugu kikaba cyarabakuriyeho mu kuba mwakwinjiza amafaranga, niba ari igihugu cyabikuyeho, niba ari Youtube, sindasobanukirwa neza.'

'Bamenya' yavuze ko inzego zifite aho zihuriye n'ikoranabuhanga ari zo zatanga umucyo kuri iki kibazo. Ati 'Byabayeho, kuko ngitangira 'Bamenya' byariho.  Njyewe kuba mwandeba mwese, muri mu Rwanda nta n'igice cy'atanu ninjiza.'

Uyu musore yavuze ko 83% by'abakurikira filime ye ari Abanyarwanda, bivuze ko amafaranga yinjiza ava muri 17% y'aba-Diaspora baba mu bihugu bitandukanye.

Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y'Urubyiruko ndetse n'Iterambere ry'Ubuhanzi, Sandrine Umutoni aherutse kuvuga ko umuhanzi wese ushyira ibihangano ku mbuga nkoranyambaga akwiye kungukirwa nabyo.

Yabitangaje ku wa 12 Gashyantare 2024, ubwo yari mu kiganiro n'itangazamakuru ku iserukiramuco 'Kigali Triennial 2024'. Ati 'Twebwe nka Minisiteri turimo turagaragaza ko ibintu byose bijyanye n'ubuhanzi bishobora guteza imbere ubukungu bw'Igihugu […]' Â Ã‚ Ã‚ 

Umutoni Sandrine yavuze ko Guverinoma idafitanye amasezerano n'imbuga zicuruza ibihangano, ku buryo uwagira icyo ashyira hanze yakungukirwa nacyo.

Ariko avuga ko hari gutekerezwa uko byahabwa umurongo. Ati 'Ubu ukuntu tumeze mu Rwanda ntabwo turagira amasezerano n'izo 'Platform' za Youtube, Universal, Spotify, n'izindi zizaza […] Ni ukuvuga niba umuntu ashyize ikintu kuri Youtube, ese ko mu bindi bihugu umuntu yungukaho amafaranga, twebwe byasaba iki ngo umunyarwanda ushyizeho 'Content' kuri Youtube cyangwa ushatse gushyira igikorwa cye cyangwa indirimbo ye kuri Spotify ni gute azakomeza kwinjiza amafaranga…'


Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y'Urubyiruko ndetse n'Iterambere ry'Ubuhanzi, Sandrine Umutoni yatangaje ko Guverinoma iri mu nzira yo kugirana amasezerano n'imbuga zicucurizwaho ibihangano

Amategeko agenzura imbuga nkoranyambaga mu Rwanda arakenewe

Mu kiganiro cy'Abanyarwanda baba mu mahanga cyari mu rwego rwo Kwibuka ku nshuro ya 3  Jenoside yakorewe Abatutsi, cyabereye kuri Televiziyo Rwanda, ku Cyumweru tariki 06 Kamena 2021, Minisitiri w'Ububanyi n'Amahanga n'Ubutwererane w'u Rwanda, Dr. Vincent Biruta, yavuze ko itumanaho ryashoboje buri wese kugira ibyo atangaza ntawe ubanje kureba 'niba bikwiye cyangwa byubahirije amategeko'.

Avuga ko imbuga nkoranyambaga zirimo na Youtube, abantu bazikoresha bavuga ibyo bashaka, bigateza ikibazo kuko nta mategeko ahamye abigenga, ashobora kwifashishwa mu kugenzura ibinyuzwaho.

Yavuze ko abashyira amafuti kuri Youtube ari nabo bagira umubare munini w'abafatabugizi babikurikirana umunsi ku munsi.

Ati '…Kandi rero ikindi kibazo kizana nabyo muzarebe abashyira amafuti kuri za Youtube ni nabo bagira ababakurikirana benshi. Usanga aribo bakurikirwa na benshi. Byaba ari ibitutsi, byaba ari ibitavugwa mu ruhame…usanga aribo bakurura abantu benshi.'

Yavuze ko bazakorana n'inzego zitandukanye kugira ngo hashakishwe uko hajyaho amategeko agenderwaho n'imirongo migari mu guhana abakoresha nabi imbuga nkoranyambaga zirimo na Youtube.

Akomeza ati '…Ni ukuzakomeza gukorana n'abandi kugira ngo dushake uburyo hajyamo amategeko agenderwaho, imirongo ntarengwa, ibyemezo bishobora gufatirwa ababikoresha nabi, murabona no kuri za Twitter muri iki gihe bagenda bagerageza ngo uyu nguyu yarengereye, bakamuhagarika igihe kingana iki, ariko ntabwo ari amategeko ariho azwi agenderwaho mu buryo mpuzamahanga.'

 

Umunyamakuru DC Clement yavuze ko RURA ariyo ishobora kubafasha kugirango 'Ads' zigarurwe muri Youtube, agaragaza ko yinjiza amafaranga angana 40% gusa, kuko 60% ari abanyarwanda bareba ibyo atambutsa


Muhire William washinze Chitta Magic, yasabye ko Guverinoma igirana imikoranire na Google ndetse na Youtube


Iradukunda Emile [Big man] atekereza ko inkuru mbi zagiye zikorwa zishobora kuba ariyo mvano yo kuba 'Ads' zarakuwe ku bareba Youtube mu Rwanda


Clapton Kibonge yavuze ko bakomeje guhanyanyaza kubera ko barebye inyungu bakura muri filime kurusha amafaranga atangwa na Youtube buri kwezi


Umukinnyi wa filime wamamaye nka 'Bamenya' yatangaje ko yinjiza 17% buri kwezi, bitewe nuko 83% by'abareba ibikorwa bye ari abo mu Rwanda



Source : https://inyarwanda.com/inkuru/143947/kubireba-uri-mu-rwanda-ntacyo-bibinjiriza-igihombo-kitavugwa-ku-bahanzi-kubera-ads-zakuwe--143947.html

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)