Kuki FPR-Inkotanyi yitwa 'Umuryango' aho kuba 'Ishyaka'? - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Ibi bituma abantu bibaza itandukaniro ryo kwitwa ishyaka n'Umuryango, n'impamvu FPR-Inkotanyi yitwa 'Umuryango aho kwitwa 'ishyaka'.

Umunyamabanga Mukuru w'Umuryango FPR-Inkotanyi, Gasamagera Wellars, yavuze ko Umuryango wa FPR-Inkotanyi atari ishyaka.

Yagize ati "Umuryango wa FPR-Inkotanyi si ishyaka, Umuryango wa FPR-Inkotanyi, ni umutwe wa politiki, ufite kuva ugishingwa mbere na mbere, kwifuza ko wahuza Abanyarwanda bose. Abanyarwanda bose bakajyamo nta n'umwe uhejwe ariko nta n'umwe ubihatiwe."

Yavuze ko bisaba umutima w'umuntu kugira ngo winjire muri FPR-Inkotanyi. Ati "Iyo uwugiyemo nta karita baguha, ni umutima wawe ujyanamo ndetse n'aho ushakiye, ushobora kuwuvamo. Nabyo biremewe."

Uyu muyobozi yavuze ko n'iyo umuntu yavuye mu Muryango wa FPR-Inkotanyi, aba ashobora kongera kuwugarukamo.

ati "Aha nirirwa nakira amabaruwa y'abantu bambwira ngo twavuye mu Muryango ariko turashaka kuwugarukamo. Icyo kintu rero cyo guhuza Abanyarwanda bose nicyo dushyira imbere."

@rpfinkotanyi

Why is FPR-Inkotanyi a community and not a political party? "The reason is that we focus on uniting all Rwandans without exclusion or coercion.'

♬ original sound - FPR-Inkotanyi

Kuki FPR-Inkotanyi yitwa Umuryango, aho kuba ishyaka?

'Impamvu ni uko duhuje Abanyarwanda bose kandi twifuza ko nta n'umwe uhezwa.' pic.twitter.com/Eefi2nwYJd

â€" FPR-Inkotanyi (@rpfinkotanyi) June 4, 2024

Yavuze ko iyi myitwarire itandukanye n'imyitwarire iranga amashyaka.

ati "Ishyaka rigira abantu barijyamo, aho baba bari bikamera nka 'club' kuko utarimo ntabwo aba arimo. Ariko twebwe turavuga ngo n'utarimo na we naze. Niyo mpamvu rero tutabyita ishyaka rya politiki, tukaryita Umuryango kuko duhuje Abanyarwanda bose babishaka kandi twifuza ko nta n'umwe wahezwa cyane cyane iyo twemeranya kuri ya mahame tugenderaho."

Yakomeje agira ati "Ntabwo tubyita ko ari ishyaka, tubyita ko ari Umuryango kuko tudaheza, kuko tutagira ikarita y'umunyamuryango (membership), [kandi] twifuza ko n'abo batari abanyamuryango [members] nabo bazamo."

FPR Inkotanyi yavutse ku wa 25 Ukuboza 1987 nyuma y'inama ya RANU yafatiwemo umwanzuro wo gutangiza uyu muryango ndetse hashyirwaho abakada, urugaga rw'urubyiruko n'urw'abategarugori.




Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/kuki-fpr-inkotanyi-yitwa-umuryango-aho-kuba-ishyaka

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)