Kwiba Miliyoni 50Frw nuko yigobotoye uburaya... - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Tariki ya 30 Gicurasi 2024 ni bwo Pasiteri Germaine n'Umuhanuzi Ganza basezeraniye mu Murenge wa Kimihurura, Akarere ka Gasabo ho mu mujyi wa Kigali. Kuva ubwo inkuru yabo yarazamutse cyane.

Mu kiganiro kihariye bagiranye na inyaRwanda, batangaje byinshi ku buzima bwabo.

Bimwe ku byo wamenya kuri Pasiteri Germaine byihariye kuri we

Uyu mugore yavuze ko ubu afite imyaka 35 ariko ko kuva afite imyaka 12 yinjiye mu myitwarire itarashimishaga ababyeyi, iyo myitwarire akaba ari ubujura n'uburaya.

Pasiteri Germaine wavukiye ku Kinamba mu mujyi wa Kigali, ubwo yigaga mu mashuri yisumbuye yari igisambo cy'ingutu ku buryo yibaga abandi banyeshuri.

Yaje kuyasoza akomereza muri Kaminuza aho avuga ko yize muri ULK umwaka umwe, muri 2018 atangira gutembera ibihugu bitandukanye.

Muri ibyo bihugu harimo Uganda aho yagiye ahurira n'abahanzi nka Jose Chameleone; mu Burundi ahahurira na Lolilo ndetse yananyuze muri Afurika y'Epfo.

Iki gihugu yacyerekejemo nyuma yuko yibye Miliyoni zigera kuri 50Frw, ayo mafaranga yose akaba yarayibye.

Muri ubu buzima uyu mugore yahuye n'abagabo batari bacye, abyara abana 2, umwe afite imyaka 10 n'undi ufite imyaka 4.

Avuga ko kubera ukuntu yari igisambo cy'ingutu, yakabaye yarishwe kuko hari nk'abagabo yibaga, akaba yatanze rw'uwo yibye Miliyoni 7Frw.

Gusa yari afite amacenga arimo ayo kubasinziriza akoresheje imiti yabugenewe bakajya gukanguka yagiye.

Ikindi cyamufashaga ni ukuba yari azi Karate, atari uwo kwisukirwa kuko yari ageze ku mukandara w'ikigina [Malo] muri Shotokan.

Asobanura ibirebana nuko yakoraga yagize ati: 'Narasambanaga ariko nabaga ngamije icyo ndi bugukureho nagukubitaga feneriga ugasinzira.'

Nubwo yakoraga ibyo byose ariko avuga ko yari yararozwe ku buryo iyo atabashaga kubona ikesi n'amacupa 8 y'inzoga atatahaga.

Umuhanuzi Ganza na we yavuze ku buzima yanyuzemo

Uyu mugabo w'imyaka 30 avuga ko yavukiye mu muryango w'Abadivantisiti b'umunsi wa karindwi batumvaga ibyo kujya mu mwuka, nyamara we igeno rye kwari ukuzajya mu mwuka agasengera abantu bagakira agahanura ibintu bikaba.

Yaje gukura yinjira mu mwuga ukunze gukorwa n'abanyabigango afasha mu birori n'ibindi bikorwa bihuza abantu benshi nka 'Bouncer'.

Yari akuriye benshi mu Karere ka Rusizi ari na ko akomokamo. Muri icyo gihe yafashishije abahanzi batandukanye nka Urban Boyz, Queen Cha, Butera Knowless, Dream Boyz na The Ben.

Gusa ariko haje kuza umuhanuzi amubwira ko ari aho adakwiriye kubarizwa, bidatinze atangira guhanura. Byari mu bihe bikomeye bya COVID19 ku buryo abari bamuzi za Rusizi bagizengo yavangiwe.

Imana yaje kumwohereza gukomereza ivugabutumwa muri za Nyabugogo aho byari bigoye kurushaho, avuga ko Imana yamubaye hafi.

Inkuru y'urukundo rwabo irihariye cyane wumvise uko bayivuga

Ntibisanzwe kumva umuntu wanyuze mu buraya akaza kuvamo Pasiteri afite abana agahura n'umusore w'inkorokoro wari mu by'isi akorera mu tubari dutandukanye akaza kuvamo umuhanuzi.

Wumvise ko abo bombi byarangiye babanye, wavuga ko ari ibintu bidasanzwe nabo ubwabo ni ko babisobanura.

Ganza avuga ko mu buzima bwe atigeze atekereza ko yazakundana n'umugore ufite abana bakagera no kugutera intambwe yo kuba babana.

Ikiyongeyeho ni uko umukobwa wese yifuza yari bumubone ufite n'amafaranga ndetse yari mu rukundo n'uba i Burayi ariko aza kumureka.

Ku ruhande rwa Pasiteri Germaine na we yari afite umusore bakundanaga, gusa igeno ry'Imana ryabayoboye ku gukundana, bitangira bafatanya ivugabutumwa, birangira bakundanye.

Ganza avuga ko akunda cyane Pasiteri Germaine bahuye atanagira amavuta kuko yisigaga ubuto.

Ganza ati: 'Uyu mugore ndamukunda mu buryo ntazi uko nabasha kubivuga, uyu mugore mukunda urukundo rukomeye cyane kuko uyu yaje muri gahunda y'Imana.'

Akomeza agira ati: 'Yajyaga yifuza ko duhura akimara kuza aba yuzuye Mwuka w'Imana ibintu byose yambwiye guturuka hasi kugera hejuru nta na kimwe yambeshye.'

Yongeraho ati:'Iyi sura ureba itangiye gucya ubu ngubu twahuye yisiga ubuto.'

Nyuma yuko aba bombi babaye umugabo n'umugore imbere y'amategeko, kuwa 28 Nyakanga 2024 ni bwo bazasezerana imbere y'Imana.

KANDA HANO UREBE IKIGANIRO CYOSE 

">



Source : https://inyarwanda.com/inkuru/143719/kwiba-miliyoni-50frw-nuko-yigobotoye-uburaya-pasiteri-germaine-numuhanuzi-warindaga-the-be-143719.html

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)