Uru rubyiruko rwasuye Urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali ku itariki 16 Kamena 2024 babanza gusobanurirwa amateka yagejeje kuri Jenoside yakorewe Abatutsi. Banashyize indabo ku mva zishyinguyemo inzirakarengane ndetse barabunamira mu rwego rwo kubasubiza icyubahiro bambuwe.
Harerimana Tito uzwi ku rubuga rwa X nka Tito Hare, yavuze ko nk'abakoresha imbuga nkoranyambaga basanze hari abandi bantu bazifashisha bagoreka amateka ya Jenoside, bityo nka bamwe mu rubyiruko ruzikoresha cyane, biyemeza gusura Urwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi kugira ngo bige ayo mateka, maze bajye babasha kuyasobanurira abatayazi no kugaragaza ukuri ku bayagoreka bifashishije izo mbuga.
Harerimana yibukije bagenzi be b'urubyiruko ko Igihugu ari icyabo mu buryo bwose kandi ko nta cyo bahejwemo mu kugiteza imbere.
Ati 'Hari umuntu wambwiye ngo biransetsa iyo mbona abana bivanga muri politike [â¦] Abo ntibumva ko dukwiye kumenya, baragira ngo tube turi aho ngaho tutazi aho tuva birangire tutazamenya n'aho tujya. Iyo utazi ahahise hawe no kumenya ahazaza biba bigoye, uba uri mu cyeragati. Turusheho kumenya amateka yacu no kuyiga, ntabwo gusoma gusa bihagije.'
Nishimwe Solange uzwi ku mazina ya Sol Solange ku mbuga zitandukanye, yavuze ko yihaye umukoro mu myaka 30 iri imbere.
Ati 'Niba ndi urubyiruko ni njye mbaraga z'Igihugu, ni njye bireba kugira ngo mparanire uko iyi myaka 30 yindi tugiye kubamo tuzayibamo. Ni nko guca inzira irwanya ingengabitekerezo ya Jenoside cyane cyane inyuzwa ku mbuga nkoranyambaga. Ibi bimpaye umukoro wo kujya gusoma amateka yose kugira ngo n'abo bayapfobya njye mbasubiza mfite amakuru afatika, mbashe guhangana na bo birushijeho.'
Kwizera Josué uzwi nka Byukavuba kuri X, yavuze ko gusura Urwibutso byabunguye uburyo bwo guhangana n'abagoreka amateka.
Yagize ati 'Ibi bidufasha kubaka ubumwe nk'Abanyarwanda ndetse no kumenya uko duhangana n'ahakana bakanapfobya Jenoside yakorewe Abatutsi. Twamenye uburyo bwose Jenoside ihakanwa ndetse n'uburyo bwa nyabwo bwo gusubiza abayipfobya kugira ngo batagira n'uwo bashuka kuko tuba tugomba kuba twumva neza ibyo tugiye kuvuga mbere y'uko tubasubiza.'
Kwizera yongeyeho ko abarwanyaga igihugu benshi bimukiye ku mbuga nkoranyambaga, bityo ko urugamba rwo guhangana na bo ari ho na rwo rugomba gukomereza kandi ko hari icyizere mu rubyiruko kuko rugenda rubyumva.
Inzobere muri Minisiteri y'Ubumwe bw'Abanyarwanda n'Inshingano Mboneragihugu wari waje kwifatanya n'uru rubyiruko, Kalambizi Oleg Olivier, yibukije urubyiruko ko imbuga nkoranyambaga zaruhaye ijwi rigera kure cyane kurusha iry'abahakana bakanapfobya Jenoside.
Yarusabye kandi gukoresha iryo jwi rigera kure mu gukebura n'urundi rubyiruko rwigira ba ntibindeba kuko amateka y'Igihugu nta muntu n'umwe ukwiye kuyirengagiza.
Amafoto: Habyarimana Raoul