Kwibuka 30: Abiga muri UTAB biyemeje kutazarebera abakirangwa n'amacakubiri - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Babigarutseho kuri uyu wa 08 Kamena 2024 mu gikorwa cyo kwibuka ku nshuro ya 30 Jenoside yakorewe Abatutsi. Ni umuhango wabimburiwe n'urugendo rwo kwibuka rwahereye ku cyicaro gikuru cya Kaminuza ya UTAB berekeza ku Rwibutso rwa Jenoside rwa Gisuna.

Umuyobozi Mukuru wa UTAB, Padiri Munana Gilbert yavuze ko muri iri shuri harimo urubyiruko rwiyemeje guhangana n'abahakana bakanapfobya Jenoside yakorewe Abatutsi bifashishije imbuga nkoranyambaga, ashimangira ko ari urugamba bazakomeza kugeza ingengabitekerezo ya jenoside icitse burundu.

Yagize ati "UTAB nka Kaminuza turabanza kwihanganisha abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi tukaba tubafata mu mugongo, kubaha umwanya ndetse n'agaciro. Twabuze Ababyeyi, abana, inshuti n'abaturanyi, niyo mpamvu tutazakomeza kwihanganira uwashaka kugarura amacakubiri wese, Jenoside yabaye ntizagaruke ukundi".

Padiri Munana yagaragaje ko nta burezi bushobora gutangirwa aho ubumwe n'ubuzima bw'abantu bibangamiwe.

Ati "Tugomba kwamagana twivuye inyuma imizi n'amashami yose ahembera ingengabitekerezo ya Jenoside. Turashima by'umwihariko abagize uruhare mu guhagarika no kurokora Abatutsi bahigwaga bakarokoka bigizwemo uruhare n'ingabo zahoze ari iza RPA bahagarariwe na Nyakubahwa Paul Kagame".

Musenyeri Musengamana Papias, Umushumba wa Diyosezi Gatolika ya Byumba yasabye barokotse Jenoside yakorewe Abatutsi kudaheranwa n'agahinda kuko bafite amaboko n'igihugu kibakunda, bityo bagomba kubaho bizeye ko Imana yabarokoye izakomeza kubarinda ikibi.

Umuhuzabikorwa wa AERG muri UTAB, Imenagitero Byiringiro Salomon yavuze biyemeje kubaka igihugu kizira amacakubiri, binyuze mu guhangana n'abahakana n'abapfobya Jenoside yakorewe Abatutsi.

Umuyobozi wa Ibuka mu karere ka Gicumbi, Kamizikunze Anastase yagaragaje ko abagize uruhare mu kwica Abatutsi haba abashoye ibitekerezo, amafaranga, imitungo no gukora ubwicanyi bagomba kumenya ko ibyo bakoze atari byo, ko bagomba kwisubiraho.

Senateri Kanyarukiga Ephrem yavuze ko kuva 1959 abakoloni basenye umubano n'urukundo Abanyarwanda bahoranye.

Ati "Mu mitima yacu harimo ibintu bibiri, harimo agahinda kenshi, ariko harimo no gushima Inkotanyi zahagaritse Jenoside, kurokora ntabwo batoranyaga bafataga buri umwe ufite ikibazo bakamwitaho, harabaye ntihakabe twibuke twiyubaka Jenoside ntizagaruke ukundi".

Igikorwa cyo kwibuka cyaranzwe n' Ubutumwa butandukanye bugamije kwamagana Jenoside n'igisa nayo, udukino twakozwe n' Abanyeshuri ba UTAB AERG Imenagitero berekana uburyo hateguwe ivangura mu 1959 hakabaho amacakubiri kugeza mu 1994 hishwe abarenga miliyoni mu minsi 100.

Abagize AERG Imenagitero bavuga ko bahagurukiye kurwanya Ingengabitekerezo ya Jenoside
Urubyiruko rufashe urumuri rw'icyizere nk'icyerekana ko rwiteguye ejo hazaza heza
Hacanwe urumuri rw'icyizere
Hashyizwe indabo ku mva
Igikorwa cyabimburiwe n'urugendo rwo kwibuka
Igikorwa cyanitabiriwe n'abagize inzego z'umutekeno
Hafashwe umwanya hunamirwa abazize Jenoside yakorewe Abatutsi
Padiri Munana Gilbert yavuze ko kaminuza ayoboye idatanga uburezi gusa ngo yirengagije guhangana n'ingengabitekerezo ya Jenoside n'amacakubiri
Umushumba wa Diyosezi Gatolika ya Byumba, Musenyeri Musengamana Papias, yasabye Abarokotse Jenoside kudaheranwa n'agahinda kuko bafite amaboko n'Igihugu kibitayeho
Ubwo hakorwaga urugendo rwo kwibuka



Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/kwibuka-30-abiga-muri-utab-biyemeje-kutazarebera-abakirangwa-n-amacakubiri

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)