Kwirinda gukwirakwiza ibihuha: RMC ku myitwar... - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Mu gihe imitwe ya politiki n'abantu ku giti cyabo batangiye ibikorwa byo kwiyamamaza mu matora y'Umukuru w'Igihugu n'ay'Abadepite ateganyijwe hagati ya tariki 14-16 Nyakanga 2024, RMC yatanze ubutumwa bwihariye ku banyamakuru, bukubiyemo imwe mu myitwarire igomba kubaranga muri ibi bihe by'amatora.

Abanyamakuru basabwe kurushaho kwita ku bunyamwuga no kutabogama mu nkuru zabo, bakirinda gukoresha imvugo zishobora kubangamira umudendezo cyangwa zikaba intandaro y'imvururu, kubahiriza amahame y'umwuga w'itangazamakuru harimo no gutangaza inkuru zifite isoko, zizewe kandi zifite gihamya.

Mu bindi basabwe, harimo kwitondera amagambo bakoresha mu nkuru zabo, bakoresha imvugo inoze kugira ngo hatagira uwumva nabi cyangwa ubifata nk'ibimutera ipfunwe. 

Abanyamakuru kandi, basabwe kubahiriza amabwiriza yatanzwe na Komisiyo y'Igihugu y'Amatora no kwirinda kwandika inkuru ziri mu murongo wo kugoreka ukuri cyangwa gukwirakwiza ibihuha.

Umunyamakuru wese uzaba ari mu kazi kuri site y'itora, agomba kuba afite ikarita y'itangazamakuru imuranga itararengeje igihe kandi ayambaye mu ijosi kugira ngo abahagarariye amatora kuri za site biborohere kumumenya nk'uwaje gutara amakuru.

RMC, yaboneyeho kwibutsa abanyamakuru ko ikarita y'itangazamakuru yarengeje igihe itemewe, iburira abantu bose ko guhimba cyangwa kwigana iyi karita bihanwa n'amategeko kuko bifatwa nko gukoresha impapuro mpimbano. Basabye abo ikarita zabo zataye agaciro kuzongeresha hakiri kare kugira ngo bibafashe gukurikirana amatora nta mbogamizi.

Abanyamakuru kandi bibukijwe ko nta munyamakuru uri mu kazi wemerewe kwambara ibirango by'umutwe wa Politiki uwo ari wo wose haba mu gihe cyo kwiyamamaza cyangwa mu gihe cy'itora.

Abanyamakuru bahawe amabwiriza bagomba kugenderaho mu bihe byo kwiyamamaza ndetse n'iby'amatora y'Umukuru w'Igihugu n'ay'Abadepite azaba muri Nyakanga uyu mwaka



Source : https://inyarwanda.com/inkuru/144255/kwirinda-gukwirakwiza-ibihuha-rmc-ku-myitwarire-ikwiye-kuranga-abanyamakuru-mu-bihe-byamat-144255.html

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)