Igitego kimwe rukumbi cya Kwizera Jojea wakinaga umukino we wa kabiri mu ikipe ya kabiri, cyafashije Amavubi kweguakna intsinzi imbere ya Lesotho maze ihita yisubiza umwanya wa Mbere
Amavubi yakinaga na Lesotho mu mukino w'umunsi wa 4 w'itsinda C mu gushaka itike y'igikombe cy'Isi cya 2026.
Mu minota 15 ya mbere y'umukino wabonaga Amavubi arimo arusha Lesotho ariko nta mahirwe afatika bararema.
Lesotho yaje kugaruka mu mukino irakina ndetse ishyira igitutu ku Mavubi ariko umunyezamu n'ubwugarizi bwari buyobowe na Mutsinzi Ange na Manzi Thierry babyitwaramo neza.
Amavubi yaje kubona amahirwe ariko Nshuti Innocent umupira we bawukuramo, yakurikiwe n'umupira wa Kevin wanyuze inyuma y'izamu.
Ku munota wa 45, Amavubi yazamutse neza, maze Djihad Bizimana acomekera umupira mwiza Omborenga Fitina warebye uko Kwizera Jojea yari ahagaze amushyirira ku kirenge na we ahita ashyira mu rushundura. Amakipe yagiye kuruhuka ari 1-0.
Amavubi yatangiye neza igice cya kabiri n'ubundi isatira binyuze kuri Jojea Kwizera wari wagoye Lesotho.
Ku munota wa 60, umutoza Frank Spittler yatunguranye akuramo Jojea Kwizera nubwo benshi babonaga arimo akina neza, yahise azanamo Samuel Gueulette.
Muri iyi minota na Lesotho yageraje gusatira ariko ibura aho imenera kuko mu bwugarizi bari bahagaze neza.
Ku munota wa 85, kubera imvune Mangwende yahaye umwanya Niyomugabo Claude.
Umukino waje kurangira ari kimwe ku busa maze Amavubi yisubiza umwanya wa mbere.
Nyuma yo gutsinda uyu mukino Amavubi yafashe umwanya wa mbere n'amanota 7 inganya na Afurika y'Epfo ya kabiri na Benin ya 3, Lesotho ya 4 ifite 5, Nigeria ifite 3, Zimbabwe 2.