Ibi babigarutseho mu biganiro byabereye mu Kigo cy'Ishuri ry'Abafite Ubumuga bwo kutabona cya Kibeho, giherereye mu Murenge wa Kibeho, mu Karere ka Nyaruguru byateguwe muri gahunda yo kwizihiza Umunsi Mpuzamahanga wo kwita ku bafite ubumuga bw'uruhu.
Mu busanzwe, abafite ubumuga bw'uruhu bakunze guhura n'imbogamizi yo kutabona neza kubera ingaruka ubwo bumuga bugira ku maso yabo. Ibi bituma nabo barebwa na serivisi zigenewe abafite ubumuga bwo kutabona, cyangwa se batareba neza.
Bamwe mu banyeshuri bafite ubumuga bw'uruhu baganiriye na IGIHE, bagaragaje zimwe mu mbogamizi bagira mu myigire yabo zishamikiye ku miterere yabo aho bakenera inyandiko zihariye kugira ngo babashe gusoma babona neza ibyanditse.
Ubu bwoko bw'ibitabo ngo ntibukunze kuboneka, kuko hari n'ababibeshyaho ko kuba babona ubwo biboroheye no gusomera mu bitabo bisanzwe.
Mushimiyimana Joseline wiga mu mwaka wa kane w'amashuri yisumbuye, yavuze ko hari ibitabo REB itanga biza bicapye mu nyuguti nto mu gihe bo baba bakeneye inyandiko zihariye.
Yagize ati 'Ni ibintu bigoye kuba twabisomesha amaso, turasaba ko niba bishoboka bajya batugenera umwihariko wa 'large size print' kugira ngo tujye tubasha gusoma bitatugoye.''
Umukozi w'Ikigo Gishinzwe Uburezi bw'Ibanze, REB, ushinzwe Uburezi bwihariye budaheza, aho by'umwihariko yita ku bana bafite ubumuga, Mukanziza Venantie, yavuze ko Leta ifite gahunda yo gufasha abana bose inashyira ijisho ku bakeneye umwihariko.
Ati' 'Nk'iyo bafite ibizamini hari ifishi yuzuzwa habazwa niba hari ufite ubumuga azakenera inyandiko itubuye, icyo gihe ikigo yigaho kibimenyesha Ikigo Gishinzwe Ibizamini, NESA, iyo nyandiko akayihabwa agasoma bitamugoye yegerezaho.''
Yakomeje avuga ko ku bijyanye n'ibitabo byo kwigiramo, basaba abayobozi b'amashuri gutanga amakuru ku buyobozi bwo hejuru kugira ngo bajye babigezwaho, kuko iyo batayatanze umwana ahura n'ibibazo.
N'ubwo nta mibare izwi neza y'abafite ubumuga bw'uruhu bari mu ishuri, ariko n'abayiriho muri iki gihe nabo baracyahura n'imbogamizi zikeneye kurushaho kwitabwaho.
Umunsi Mpuzamahanga w'abafite ubumuga bw'uruhu wizihizwa Ku wa 13 Kamena buri mwaka, aho kuri iyi nshuro muri Nyaruguru wizihijwe ku bufatanye n'umushinga wa USAID Tunoze Gusoma.