LinkedIn, urubuga rubumbatiye amahirwe urubyiruko rukunze gukeretsa - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Ni rugana rubuga rufite intego yo gutanga amahirwe y'akazi muri buri rwego, nyamara ari rwo rugize hafi 42% bya miliyari zirengaho gato umunani z'abatuye Isi.

Impamvu ni ingana ururo. Kuko uru rubuga rubarizwaho abahanga mu nzego zitandukanye bubatse ibigwi n'ibirindiro.

Iyo umwana ukiri muri kaminuza cyangwa ukiyirangiza arebyeho arababwa akumva rutaraba urwe muri ako kanya.

Icyakora bamwe mu barenze izo ntekerezo, bagaragaza ko bihera kare na bo barugiyeho bikandagira ariko uyu munsi bakaba bari gusarura imbuto z'uko kwiyemeza.

Iraguha Sonia ufite Restaurent mu Mujyi wa Kigali izwi nka Bicu Lounge yerekana ko yamenye uru rubuga kare, kuko yarugiyeho mu myaka 12 ishize yikinira. Uyu munsi LinkedIn ni urubuga yirahira kuko mu byo atunze uyu munsi abirukesha.

Ati "Yego na zo ni nziza ariko imbunga nka X, Instagram n'izindi usanga zibarizwaho urwenya rwinshi bitandukanye n'amahirwe y'akazi aba ari kuri LinkedIn. Ikibazo kikaba kimwe kuko uhita uhasanga abakoze ibihambaye ukitinya byeruye."

Iraguha avuga ko yatinyaga gushyira kuri uru rubuga ko asoje kaminuza mu gihe hari abarangije impamyabushobozi z'ikirenga bamaze imyaka agahishyi mu mirimo itandukanye.

Icyakora yaje kumenya ko aho yari ari ari n'aho abandi bahereye amenye ko " akantu kose uzi ugashyiraho kuko uwo muyobozi (CEO) wabona ari ko ashaka. Twatangiye mu myaka 12 ishize ubu ni bwo. "

Mu bitabiriye igikorwa cyabaye mu mpera z'iki cyumweru cyo guhura k'urubyiruko cyane rukoresha uru rubuga hagamijwe gusangira ubunararibonye, harimo na Rusaro Claver.

Uyu musore wiyeguriye ibijyanye n'itumanaho yerekanye ko gusuzugura urubuga runaka mu gihe rutagamije ikibi ari amakosa, kuko we yagiye kuri LinkedIn agiye gushaka abo yakwigiraho muri uyu mwuga uyu munsi akaba aruvuga imyato.

Ati " Uru ni urubuga rw'abanyamwuga. Nkoresha telefone yanjye ngahura n'abo duhuje imirimo babintanzemo bakampugura. Urumva mfite impamvu yo kudakerensa ayo mahirwe ? Uyu munsi birantunze kandi benshi mu bo dufatanya nib o nahakuye."

Inama ku rubyiruko rugenzi rwe ni uko impamvu zo kwitinya zakabaye nta zo kuko n'izibika mu myaka yashize zari amagi akavuga ko " niwitinya nyine uzaguma muri ako kaziga. Turi mu myaka yo gutinyuka, mureke iri terambere turibyaze umusaruro.'

Mugenzi wabo witwa Makuza Ines, Umunyarwandakazi uba mu mahanga cyane cyane muri Korea y'Epfo yagaragaje yagaragaje ko ku myaka mike ye uru rubuga rwamudashije cyane.

Yavuze ko yagiye kuri LinkedIn akiri muri kaminuza 'nubwo ntari mfite ibigwi byinshi byo gushyiraho ariko ibyo nabonaga ababikoze bayishyiraho byanciriye inzira na n'ubu ngezeho.'

Uyu mwana w'umukobwa ukora iyamamazabikorwa rikorewe ku ikoranabuhanga ati 'Ni urubuga tutagomba kurenza ingohe kuko rubaho ibyo dukenera uko dukura.'

Makuza iyo muganira akwereka ko nta gihugu yavuga ko abarizwamo, kuko ahora azenguruka ibihugu bitandukanye agiye gutanga serivisi z'ibyo akora kuri benshi yakomoye kuri LinkedIn.

Ati 'Imirimo igera kuri itatu mfite nayikuye kuri LinkedIn kuko nagaragazaga ibyo nzi byafasha AbanyaKorea nabo ntibazuyaza kumbonamo ubushobozi.'

Ku batekereza ko LinkedIn ari iy'abagezeyo bubatse ibigwi n'ibirindiro kuva mu myaka myinshi ishize Makuza avuga ko 'ari imyumvire igwingiza ibitekerezo. Wowe reba ibyawe n'ibyo abo uvuga ko bagezeyo bagufasha. Ibyo uzi ni byo abo bayobozi bashaka.'

Mugenzi we wo muri Nigeria witwa Mayowa Kolawole yigiye kuri LinkedIn bikomeye cyane ariko uyu munsi yambereye igisubizo mu nguni zose.

Ati 'Ubu nkora imirimo ijyanye no guteza imbere ubucuruzi mu bigo bitandukanye, ariko nkora n'ubujyanama bwihariye. LinkedIn niyo yihutishije urwego ngezeho.'

Uyu mukobwa umaze amezi umunani mu Rwanda yagaragaje ko we n'urubyiruko rugenzi we bashaka kubaka umuryango uhuza na LinkedIn, akerekana ko bizanafasha benshi badafite icyo bakora kubyaza amahirwe uru rubuga rutanga.

Iraguha Sonia ufite restaurent ikomeye mu Mujyi wa Kigali yaganirije bagenzi be uburyo LinkedIn yamugegeje ku rugero rwo hejuru atatekerezaga
Urubyiruko rukoresha LinkedIn rwahuriye hamwe ruganira ku mahirwe ari kuri uru rubuga
Urubyiruko ruri mu mirimo itandukanye rwagaragaje uburyo LinkedIn iri mu mbuga mwamba zikomeje kwihutisha iterambere ryarwo
Bacishagamo bagasogongezwa ku muziki babigashijwemo na mugenzi wabo wabyihebeye
Mayowa Kolawole wo muri Nigeria yerekanye ko kuri LinkedIn haba amahirwe menshi ariko urubyiruko rukayakerensa uko rwiboneye
Rusaro Clever uzwi cyane mu gukoresha imbugankoranyambaga mu kumenyekanisha ibikora yerekanye ko aho ageze aha LinkedIn yabigizemo uruhare rukomeye

Amafoto: Kwizera Moses




Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/linkedin-urubuga-rubumbatiye-uruhurirane-rw-amahirwe-urubyiruko-rukunze

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)