LOLC Unguka Finance yibutse abazize Jenoside yakorewe Abatutsi, iremera abayirokotse - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Ni igikorwa cyabaye ku bufatanye n'Akarere ka Gakenke mu kwibuka ku nshuro ya 30 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, nyuma y'icyo gikorwa habaho koroza inka bamwe mu bayirokotse bo muri ako Karere.

Iki gikorwa cyabaye tariki ya 21 Kamena 2024, hatangwa inka ebyiri ku miryango ibiri igizwe n'abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi, ndetse intumwa z'iki Kigo ziganira n'abagize imwe mu miryango cyishyuriye ubwisungane mu kwivuza bari bitabiriye icyo gikorwa.

Ku wa 9 Kamena 2024 nibwo Akarere ka Gakenke kibutse ku nshuro ya 30 Jenoside yakorewe Abatutsi, ku Rwibutso rwa Jenoside rw'aka Karere, ruherereye mu Murenge wa Kivuruga ahazwi nko kuri Buranga.

Muri iki gikorwa hafashwe umwanya wo kwibuka imiryango yazimye, no gushyingura mu cyubahiro imibiri yabonetse.

Uwo munsi LOLC Unguka Finance, yari ihagarariwe n'abakozi bayo barimo Umuyobozi Mukuru ushinzwe Ubucuruzi, Lahiru Silva, ndetse n'Umuyobozi ushinzwe Abakozi, Clemence Tuyishime.

Mu rwego rwo gufata mu mugongo no gushyigikira Abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi, LOLC Unguka Finance, yiyemeje koroza inka abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi ndetse no kwishyurira abandi batishoboye ubwisungane mu kwivuza, aho yishyuriye abagera kuri 579.

Tariki ya 21 Kamena 2024 ni bwo intumwa za LOLC Unguka Bank zakiriwe na Perezida wa Ibuka mu Karere ka Gakenke, Hamdoun Twagirimana, afatanyije n'Umuyobozi w'Umurenge wa Kivuruga mu gikorwa cyo gushyikiriza iyo miryango inkunga yagenewe.

Izi nka zatanganywe n'ibindi bikoresho by'ibanze ndetse n'ubwishingizi bwazo.

LOLC Unguka Finance [LUF], yahoze ari Unguka Bank, yatangiye imirimo yayo mu Rwanda mu 2005. Ubu ifite amashami 14 mu gihugu hose, ikaba ari kimwe mu bigo bibarizwa mu Kigo mpuzamahanga cyitwa LOLC Group gikorera mu bihugu birenga 25 hirya no hino ku Isi.

Ikigo cy'Imari cya LOLC Unguka Finance [LUF] cyifatanije n'Akarere ka Gakenke mu kwibuka ku nshuro ya 30 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, ndetse kinoroza abayirokotse batuye muri ako Karere



Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/lolc-unguka-finance-yibutse-abazize-jenoside-yakorewe-abatutsi-iremera

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)