Ni igikorwa cyabaye kuri uyu wa 04 Kamena 2024 mu rugo rw'Impinganzima ya Huye, cyanitabiriwe n'abandi banyamuryango b'Umuryango Unity Club, abafatanyabikorwa n'abaturanyi b'Intwaza, aho hibukwaga abagera kuri 627 bari bagize imiryango y'abatuye mu rugo rw'Impinganzima rwa Huye na 139 bari bagize imiryango y'abo mu Mpinganzima ya Nyanza.
Umuyobozi Mukuru w'Umuryango Unity Club Intwararumuri, Madamu Jeannette Kagame, yashimiye Intwaza ko bataheranwe n'ubwigunge, ahubwo bagatimo gutwaza bakabaho.
Ati 'N'ubwo twaje kwibuka Jenoside yatwaye abanyu bose, tunezezwa iteka n'iyo dusanze muriho, mwaranze guheranwa [â¦] Ni byo koko dufite agahinda ariko ntigakwiye kuduherana, ntibyoroshye kubura abawe bose ngo maze uhore ntuhogore, nyamara mwebwe ntimwajishuye ingobyi, mwahisemo kwirenga mwiyemeza gukenyera murerera u Rwanda,'
'Turabashimira rero kuko muri ishuri twigiraho ubudaheranwa tuvuga iteka, kongera kubaho nyuma y'ubuzima mwanyuzemo muri Jenoside na nyuma yayo, mukongera kubaho ni ubutwari bukomeye.'
Yagarutse ku bukana Jenoside yakoranywe byatumye isiga ibikomere bikomeye, avuga ko abayirokotse bagize ubutwari bukomeye bwo kongera kwiyubaka.
Ati 'Umutwaro uremereye wikorewe n'abayirokotse barimo namwe ababyeyi bacu ndetse n'abayihagaritse tubonamo isomo rikomeye ko ntacyo wakwima igihugu.'
Madamu Jeannette Kagame kandi yanageneye ubutumwa urubyiruko arubwira kudakerensa amahirwe rwagize yo gukurira mu gihugu kiruha amahirwe yo kwiga, kubona akazi kose bifuza no kwisanzura mu gihugu batabanje kubazwa ubwoko, kuko hari bamwe batabonye amahirwe nk'ayo mbere ya Jenoside yakorewe Abatutsi.
Ati 'Mwe mukiri bato, uru Rwanda mureba benshi mwakuriyemo ntabwo ari ko rwahoze. Aya mahirwe dufite yo kugira igihugu, kwiga, kubona akazi kose twifuza, ntawe ubazwa ubwoko, abakuru bababanjirije ntabwo bayabonye. Twese tuyakoreshe neza.'
Yavuze ko aho u Rwanda rugeze nyuma y'imyaka 30 Jenoside yakorewe Abatutsi ibaye, ari ikimenyetso cy'uko nta heza igihugu kitagera 'Igihe dushyize hamwe nk'Abanyarwanda bafite umutima wo gukunda igihugu no kugikorera ibyiza.'
Umwe mu Ntwaza wo mu Mpinganzima ya Huye, Mukabuhigiro Scholar, yagarutse ku mateka y'ibyo yanyuzemo mu bihe bya Jenoside yakorewe Abatutsi kugeza ubwo arokotse ariko abana be n'umugabo we bose bakicwa.
Yashimiye Madamu Jeannette Kagame n'Umuryango Unity Club babakuye mu bwigunge aho bari basigaye bonyine, bakabahuriza hamwe mu rugo rw'Impinganzima.
Ati 'Nza muri uru rugo nasanze rurimo ababyeyi beza, ababyeyi tuganira, nkumva barimo baravuga Intwaza [â¦] barambwira bati umubyeyi wacu nyakubahwa Jeannette Kagame yaraje aratubwira ati 'kuva uyu munsi ntabwo muri inshike muri Intwaza', none dutwaza gitwari, numva ndishimye'.
Minisitiri w'Ubumwe bw'Abanyarwanda n'Inshingano Mboneragihugu, Dr Bizimana Jean Damascène, yavuze ku bukana Jenoside Yakorewe Abatutsi yakoranywe, aho abagore n'abana na bo hari abayijanditsemo, nka Nyiramasumbuko Pauline, wabaye umugore wa mbere ku Isi wahamijwe icyaha cya Jenoside n'urukiko mpuzamahanga n'ababikira babiri babihamijwe n'inkiko z'ibihugu by'amahanga.
Yongeyeho ati "Intwaza rero musigaye mwenyine, muri ikimenyetso cy'ubwo bugome bwa gahunda ya Leta mbi bwo gutsemba abatutsi, ariko nimukomere babyeyi bacu, ubuzima bwatsinze urupfu."
Kugeza ubu mu gihugu hose hari ingo z'Impinganzima enye, harimo urwa Huye, Nyanza, Bugesera ndetse n'urwa Rusizi. Hatuyemo Intwaza 222, abagore 195 n'abagabo 27.