Maj Gen Emmy Ruvusha yagaragaje uburyo amasezerano ya Arusha atashoboraga kubuza Jenoside kuba - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Yabitangaje kuri uyu wa Gatanu tariki 7 Kamena 2024, ubwo Ishuri rya IFAK Don Bosco Kimihurura ryibukaga ku nshuro ya 30 Jenoside yakorewe Abatutsi, by'umwihariko abari abarimu, abakozi n'abaturanyi b'iri shuri.

Maj Gen Ruvusha yasobanuye amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi, uburyo Abanyarwanda baciwemo ibice bigashyigikirwa Leta zagiyeho nyuma y'ubwigenge bw'u Rwanda mu 1962.

Jenoside yatangiye hashize amezi atandatu hasojwe imishyikirano ya Arusha yahuzaga FPR Inkotanyi na Guverinoma y'u Rwanda, ariko uruhande rwa Leta rwaranze gushyira mu bikorwa ibyo rwasabwaga.

Maj Gen Ruvusha yavuze ko n'iyo amasezerano ya Arusha ashyirwa mu bikorwa, bitari kubuza Leta gukora Jenoside.

Ati 'Jenoside ni ikintu cyateguwe mu buryo bugari. N'iyo imishyikirano igenda neza jenoside bari kuyikora kuko ubugome bari bafite n'ubukana bari bafite , biragaragara ko bagombaga kuyikora.'

Yavuze ko Jenoside ikimara gutangira, ingabo za RPA zahawe amabwiriza yo kuyihagarika, ari nayo mpamvu imbaraga zashyizwe mu kurokora abicwaga aho gufata umujyi wa Kigali.

Ati 'Intego ntabwo yari ugufata Kigali, iyo haba gufata Kigali tuba twaranayifashe mu gihe kigufi cyane ariko intego yari ukuvuga ngo mukwire henshi ku buryo mushobora guhagarika ubu bwicanyi.'

Yakomeje agira ati 'Ingabo za RPA zari ibihumbi birenga gato icumi ariko Leta yari ifite ibihumbi 50, mwize imibare nimukube mwumve, umusirikare wa RPA yarwanaga n'abasirikare bangahe? Icyakora ahari ubushake, ahari ikinyabupfura, ahari impamvu n'ukuri byanze bikunze n'ubwo wahangana n'icumi wabatsinda mu gihe badafite icyo barwanira.'

Maj. Gen Emmy Ruvusha, yasabye urubyiruko guhora bazirikana ubutwari bwaranze ababohoye igihugu bakanacyubaka, bakabwigana basigasira ibyagezweho kandi babyongera.

Muri uyu muhango kandi hashyizwe indabyo ahari amazina y'abiciwe muri IFAK bose, ubu imibiri yabo ikaba yarashyinguwe mu cyubahiro mu rwibutso rwa Jenoside rwa Kigali ruri ku Gisozi.

Umuyobozi w'ishuri rya IFAK, Padiri Ntirenganya Jean Bosco, yavuze ko mu kwibuka ari ho abanyarwanda bavoma imbaraga zo kuvuga ngo ibyabaye ntibizasubire, bigatuma imvugo Never Again ihinduka ingiro mu Rwanda no ku Isi yose.

Yavuze ko mu Kwibuka ari ho abanyarwanda bavoma imbaraga n'umurava byo kurwanya ikibi cyose cyane cyane ingengabitekerezo iganisha kuri jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Ati 'Kwibuka ni igikorwa kireba buri munyarwanda wese ariko cyane cyane kigirira urubyiruko akamaro kuko rubasha kumenya amateka y'igihugu cyacu, bakabasha kumenya aho bavuye n'aho bari kugana kuko mu kwibuka niho dukura ubudaheranwa no gufata ingamba ngo ibyabaye bitazongera kuba ukundi'.

Abanyeshuri ba IFAK bibukijwe ko nk'urubyiruko bafite urugamba rwo guhangana n'abahakana n'abapfobya Jenoside yakorewe Abatutsi kandi bagaharanira kwiyubaka baharanira ejo hazaza hafite intego.

Padiri Ntirenganya ati 'IFAK igizwe n'urubyiruko rwiga mu mashuri y'inshuke, abanza n'ayisumbuye, ni inshingano zacu gukomeza kubatoza indangagaciro nzima kugira ngo bazabe ku ruhembe rwo kurwanya uwashaka gusubiza igihugu mu icuraburindi'.

Mu buhamya bwatanzwe na Ngarambe François Xavier wakoze muri IFAK imyaka 20 akanaharokokera, yavuze ko mu 1994 abaturanyi ba IFAK bahahungiye bizeye umutekano kuko hari abasirikare 10 ba Minuar bahabaga, icyakora ntibahatinze kuko ku itariki 9 Mata 1994, bahise burira imodoka zabo barabasiga, ari nabwo interahamwe n'abasirikare batangiye kwica abari bahahungiye.

Yasangije urubyiruko urugendo rwe rwo kurokoka no kongera kwiyubaka ahereye ku kubabarira abishe ababyeyi. Yasabye urubyiruko kugira urukundo rutanga ubuzima.

Ati 'Twarokokeye gukunda kuko tudakunze dushobora kuzakora ibindi bibi nk'ibyabaye'.

Senateri Nkurunziza Innocent, yasabye abanyeshuri kugira intego mu buzima kuko bizabafasha kusa ikivi cyatangiwe n'ababohoye igihugu ndetse bakarwana intambara yo gukomeza kucyubaka.

Abanyeshuri ba IFAK bahamya ko aho igihugu kigeze mu myaka 30 ishize ari umusingi bazubakiraho mu gukomeza guteza imbere igihugu.

Umuhuzabikorwa w'Umuryango AERG Mpore/IFAK, Ngenzi Chretien, yabwiye urubyiruko ko urugamba rw'amasasu rwarangiye hagezweho urwo kurwanya abapfobya ndetse bakanahakana jenoside yakorewe Abatutsi biganje ahanini ku mbuga nkoranyambaga.

Ati 'Izo mbuga natwe turazikoresha, tureke kwigira ba ntibindeba ahubwo twese dusenyere umugozi umwe tubarwanye, twamagane ibitekerezo by'abo bashaka gusenya ubumwe bw'abanyarwanda bagamije kudusubiza mu mwijima wa Jenoside'.

Ishuri IFAK (Institut de Formation Apostolique de Kimihurura) ryatangiye ryigisha abazavamo abapadiri, ariko kuri ubu ritanga ubumenyi rusange guhera mu mashuri y'incuke, abanza ndetse n'ayisumbuye, aho ryibanda ku kwigisha amasomo ya siyansi.

Abanyeshuri ba IFAK biyemeje kurwanya abahakana n'abapfobya Jenoside
Abayobozi bacanye urumuri rw'icyizere cy'ejo hazaza
Hacanwe urumuri rw'icyizere
Ngarambe François Xavier (ibumoso) yarokokeye muri IFAK Don Bosco
Ngarambe François Xavier yasabye urubyiruko kugira urukundo
Umuyobozi wa IFAK Don Bosco, Padiri Ntirenganya Jean Bosco yunamira abazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994
Umuyobozi wa IFAK, Padiri Ntirenganya Jean Bosco yijeje ko bazakomeza kwigisha indangagaciro nzima
Urubyiruko rwasabwe kugira intego mu buzima



Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/maj-gen-emmy-ruvusha-yagaragaje-uburyo-amasezerano-ya-arusha-atashoboraga

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)