Mbega inzigo! Umugabo yishe umugore we yafungiwe ahita ajya kwirega #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Mu Murenge wa Rugerero ho Mu Karere ka Rubavu mu Kagari ka Gisa mu Mudugudu wa Gisa, hasakaye inkuru y'umugabo witwa Niyomukesha Evariste w'imyaka 42 bikekwa ko yishe umugore we witwa Mukeshimana Claudine.

Uyu mugabo ukekwaho kwica umugore we bivugwa ko yari amaze imyaka 2 afunze azira gukubita umugore we bityo ngo bakaba bari basanzwe babana mu makimbirane.

Umwe mu baturage yavuze ko uyu mugabo yari amaze igihe afunze azira gukubita uyu mugore kuko bari basanzwe bafitanye amakimbirane. Kugeza ubu biri kuvugwa ko yamaze kwijyana kuri Sitasiyo ya Polisi yo mu Karere ka Rutsiro.'

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'Umurenge wa Rugerero, Nsabimana Mvano Etienne, yemeje aya makuru ko uyu mugabo yishe umugore we koko yarangiza akajya kwitanga kuri RIB yo mu Karere ka Rutsiro aho bari basanzwe batuye.

Ati: 'Yego yamwishe ni byo. Yamwishe, nyuma y'aho aratoroka, ajya kubivuga kuri Polisi mu Karere ka Rutsiro, atanga amakuru twagezeyo dusanga koko umugore yapfuye ni uko byagenze.' Gitifu yakomeje avuga ko bombi bari batuye mu Karere ka Rutsiro bakaba bari bamaze igihe gito bimukiye mu Karere ka Rubavu.

Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y'Iburengerazuba yavuze ko bagiye gukurikirana iby'ayo makuru. Ati: 'Tugiye kubikurikirana.'

The post Mbega inzigo! Umugabo yishe umugore we yafungiwe ahita ajya kwirega appeared first on KASUKUMEDIA.COM.



Source : https://kasukumedia.com/mbega-inzigo-umugabo-yishe-umugore-we-yafungiwe-ahita-ajya-kwirega/

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)