Nyuma y'umukino Rayon Sports yanganyijemo na APR FC muri sitade Amahoro Kapiteni wa Rayon Sports, Muhire Kevin yavuze ko batumvikanye n'umutoza Julien Mette uburyo yapanze ikipe yari gukina na APR FC bituma adatoza.
Uyu munsi Rayon Sports yakinnye na APR FC umukino wa gicuti mu rwego rwo gutaha Stade Amahoro, warangiye ari ubusa ku busa.
Ni umukino Rayon Sports yatunguranye umutoza wa yo Julien Mette ntiyayigaragayeho aho Rwaka Claude ari we wayitoje.
Amakuru yavugaga ko impamvu habayeho gushwana n'abakinnyi bakuru b'iyi kipe barimo na kapiteni w'iyi kipe, Muhire Kevin batahuzaga ku ikipe ashaka kubanza mu kibuga.
Aha ni ho havuye kwivumbura avuga ko atari butoze uyu mukino.
Yagize ati 'Umutoza yashatse gukinisha umunyezamu ukiri muto turabyanga ubanza ari uwo mu irerero.
Nyuma yavuze ko arwaye [Julien Mette] mu nda nta kindi cyabaye.'