Ibi bigo byombi byatangiye gukorana mu Ugushyingo 2023, aho bifasha abashaka kujya mu kazi, gutembera no kwiga mu mashuri yo muri Canada, Amerika n'ahandi henshi ku Mugabane w'u Burayi.
Ibi bigo bisanzwe bifite amashuri bihuza n'abanyeshuri baba bagiye kwigira kuri buruse ndetse n'abiyishyurira mu byiciro byose bya kaminuza. Iri gabanywa ry'ibiciro rikaba rizarangira ku itariki ya 14 Nyakanga 2024.
Umuyobozi wa Mega Global Link, Dr. Francis Habumugisha, yagarutse ku mahirwe ari mu kujya kwiga hanze, ndetse n'uruhare babigiramo mu koroshya uru rugendo.
Yagize ati 'Mega Global Link ni ikigo kimaze iminsi gikora serivisi zitandukanye mu gufasha abashaka kujya kwiga hanze yaba Canada, Amerika yaba n'u Burayi ndetse tukaba dufasha abagiye kwiga, abagiye mu kazi aho tumaze gutwarayo benshi mu gihe tumaze dukora.'
Yakomeje agira ati 'Uyu munsi twafunguye ibikorwa bishya bibiri, kimwe ni amahirwe twahaye abantu yaba abashaka kujya kwiga muri ibi bihugu mu mwaka w'amashuri muri Nzeri, amarembo arafunguye dufatanyije na ApplyBoard, ApplyBoard ni ikigo kiri i Burayi, Amerika, na Canada ariko icyicaro cyacyo kiri Canada. Twagiranye amasezerano yo kugihagararira muri Afurika, ubu rero tukaba twafunguye ubu buryo bwo gutwara abanyeshuri ku kiguzi gito.'
Aya mahirwe azahabwa abantu bazaba biyandikishije bitarengeje itariki ya 14 Nyakanga uyu mwaka.
Ibi bigo kandi bifite gahunda izwi nka 'Summer camps' ifasha abifuza gutembera mu Burayi, Canada ndetse na Amerika bashaka kuruhuka, kwidagadura n'ibindi. Ni gahunda iba igizwe n'ibikorwa bitandukanye bifasha kwishima birimo imikino ikinirwa hanze, amahugurwa, umuziki, imbyino, siporo n'ibindi byinshi.
Dr. Arthur Rukundo, inzobere mu by'ubuzima, yasobanuye akamaro ko kuruhuka, cyane cyane muri ibi bihe by'impeshyi.
Ati 'Turashaka kwigisha Abanyarwanda umuco wo kuzigama maze bagatembera hanze bakaruhura ubwonko. Nk'uko tubizi abakozi ba Leta usanga bagira ikiruhuko cy'ukwezi kose ariko ugasanga afata ikirihuko ajya mu kandi kazi ibiraka se n'ibindi.'
Yakomeje agira ati 'sinzi niba Abanyarwanda bari kubona imibare y'abarwara 'stroke' ukuntu iri kugenda yiyongera mu gihugu, turi kugenda tubura abantu kubera ko bakora bataruhuka. Iyo umuntu agiye hanze hari ibyo yiga, akabona hanze ukuntu babayeho, ukuntu babana nawe bigahita bimwigisha. Ikindi cya gatatu ni ukwigisha abantu uburyo bwo gushyira hamwe kuko burya bituma umuntu agera kure.'