Minisiteri ya Siporo yagize icyo itangaza ku bijyanye no guhindura izina ry'ikipe y'igihugu rikava ku 'Amavubi' ikitwa 'Intare' - YEGOB #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Nyuma yuko bamwe mu bakunzi ba ruhago batanze icyifuzo cyo guhindura izina ry'ikipe y'igihugu rikava ku 'Amavubi', Minisiteri ya Siporo yatangaje ko kugeza ubu nta gahunda ihari yo guhindura izina ry'Ikipe y'Igihugu, Amavubi, ngo ikitwa 'Intare'.

Ikipe y'Igihugu kwitwa 'Amavubi' hari abakunzi ba ruhago mu Rwanda byateje impaka aho bamwe bakunze kuvuga ko ritajyanye n'igihe, bituma batangira gusaba ko hatekerezwa ku rindi zina, bamwe bavuga ko 'Intare' ryaba ari izina rikwiriye.

Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri ya Siporo, Zephanie Niyonkuru, mu kiganiro yagiranye na IGIHE, yatangaje ko kugera ubu nta gahunda bafite yo guhindura izina ry'Amavubi ahubwo byaba byiza na yo agize ubukana.

Izina ry'Amavubi ryahawe Ikipe y'Igihugu y'Umupira w'Amaguru mu 1974 aho ryatoranyijwe kubera ko ivubi ari agasimba kagenda kakadwinga, kagaruka kakadwinga.



Source : https://yegob.rw/minisiteri-ya-siporo-yagize-icyo-itangaza-ku-bijyanye-no-guhindura-izina-ryikipe-yigihugu-rikava-ku-amavubi-ikitwa-intare/

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)