Minisitiri Biruta yisunze indirimbo ya Dr Cla... - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Yabigarutseho kuri uyu wa Mbere tariki 24 Kamena 2024 mu gikorwa cyo kwamamaza Paul Kagame, umukandida w'umuryango FPR0-Inkotanyi cyabereye mu Karere ka Ngororero mu Burengerazuba bw'u Rwanda. Ni igikorwa cyitabiriwe n'ibihumbi by'abanyamuryango ba FPR baturutse mu turere dutandukanye.

Hanashimwe imitwe ya Politiki ifatanyije na FPR Inkotanyi kwamamaza Umukandida Paul Kagame ndetse n'indi mitwe ifatanya n'uyu Muryango mu kwamamaza Umukandida ku mwanya w'Umukuru w'Igihugu n'abo ku mwanya w'Ubudepite.

Mu ijambo rye, Dr Vincent Biruta yavuze ko abarwanashyaka ba PSD batewe ishema no kuba umukandida bahisemo kwamamaza kandi bazatora ari 'Nyakubahwa Paul Kagame'.

Yavuze ko kuva mu buto, Paul Kagame yaharaniye kugira ngo abana b'u Rwanda bari ishyanga bazabashe gutaha, arwana urugamba rwo kubohora u Rwanda n'Abanyarwanda kandi arwanya ikibi n'ivangura.

Biruta yavuze ko na PSD nayo 'yavutse iharanira icyatuma abanyarwanda baba mu gihugu cyabo' kandi 'iharanira ubumwe bw'Abanyarwanda, iharanira imibereho myiza y'abaturage bose b'u Rwanda'.

Yavuze ko bazi neza ko 'ibyo bitari gushoboka iyo u Rwanda rutagira umuyobozi w'intwari nkamwe nyakubahwa Paul Kagame, umuyobozi wumva ko imitwe ya Politiki yakorana neza, ikubaka u Rwanda n'Abanyarwanda ntawikubira, twese dusenyera umugozi umwe'.

Ati "PSD rero twahisemo neza, duhitamo umukandida w'indashyikirwa, umuyobozi ukunzwe mu Rwanda akemerwa no mu mahanga, umuyobozi wavanye abanyarwanda mu icuraburindi ry'ironda-bwoko, n'ironda-karere, u Rwanda rukaba rutekanye, umuyobozi waciye inzara n'amapfa mu gihugu."

Dr. Biruta yavuze ko Perezida Kagame ari umuyobozi 'wakamiye abanyarwanda, wahaye uburenzi abana bose, ageza ubuvuzi kuri buri wese, yahaye ijambo umwana w'umukobwa, yahaye ibyaro umuriro w'amashanyarazi kandi 'ni umuyobozi udakangwa no kurwanya ikibi no guhangana n'abadashaka ko u Rwanda rutekana'.

Yavuze ko hari byinshi byo gushimira Perezida Kagame. Yizeza ko bamushyigikiye mu rugamba rwo kubaka u Rwanda.

Mu gusoza ijambo rye, Minisitiri Biruta yasunze indirimbo 'Contre Succes' ya Dr Claude, avuga ko hari abagikomeje kugaragaza ishyari ry'ibyo Perezida Kagame amaze kugeza ku Rwanda n'Abanyarwanda, amwizeza ubufatanye mu kubahashya.

Ati "Nyakubahwa Paul Kagame n'umuryango muyoboye wa RPF-Inkotanyi, kuba turi hano twebwe nka PSD ndetse n'abandi bagize imitwe ya Politiki myinshi yemewe mu Rwanda, uwabashima ntiyabona aho ahera n'aho agarukira.

Gusa, turabizeza ko urugamba murwana rwo kubaka u Rwanda turi kumwe ntacyabahunganya ngo dusigare. Tuzafatanya (abwira Perezida Kagame) kandi tuzatsinda abanzi batandukanye bagenda bigaragaza kubera ishyari baterwa n'aho mugejeje u Rwanda, abo Dr Claude yita ba 'Contre Succès'.'

'Contre Succès' yabaye ibendera ry'umuziki wa Dr Claude, yaba mu Rwanda ndetse no mu Burundi. Yumvikanye mu bitangazamakuru bitandukanye, bituma uyu muhanzi abona ibiraka byo kwamamaza, kuririmba mu bitaramo bikomeye n'ibindi.

Dr Claude aherutse kubwira InyaRwanda ko gusubiramo iyi ndirimbo akayihuza n'ibikorwa Perezida Kagame yagejeje ku Banyarwanda, yashingiye ku rukundo amukunda no kuba yaraharaniye ko u Rwanda rugira ijambo mu mahanga.

Uyu muhanzi wamamaye mu ndirimbo zirimo 'Igikara', avuga ko se yitabye Imana mu 1992 ubwo yari afite imyaka 14 y'amavuko, avuga ko kuva icyo Perezida Kagame yamubereye umubyeyi, biri no mu mpamvu zatumye avugurura indirimbo ye.

Ati 'Impamvu nasubiyemo iyi ndirimbo ni ukubera y'uko Nyakubahwa Perezida Paul Kagame ari umubyeyi wacu, ni umubyeyi w'Abanyarwanda bose. Njyewe ni Papa wanjye, ndabikubwiye. 

Nta muntu wamfashije mu buzima bwanjye nkawe, kuko Papa wanjye bwite yapfuye mfite imyaka 14 hari mu 1992. Rero nyuma y'itabaruka ry'umubyeyi wanjye, nabonye undi mubyeyi ari we Nyakubahwa Perezida Kagame. Mama wanjye wamfashije ni Nyakubahwa Jeannette Kagame.'

Dr Claude yavuze ko yasubiyemo iyi ndirimbo anashingiye ku bikorwa byivugira Perezida Kagame yagejeje ku banyarwanda. Ati 'Ibintu yagejeje ku Banyarwanda, ni ibintu bikomeye cyane, ubu ngubu umunyarwanda afite agaciro ahantu hose ku isi hose, nanjye ubwanjye iyo ngiye hanze abantu bampa agaciro, narabibonye […]'

Uyu muhanzi yavuze ko ari umuhamya w'ibikorwa Perezida Kagame yageje ku Banyarwanda, kuko nawe byamugezeho. Avuga ko Umukuru w'Igihugu ari umubyeyi we mu buryo bwihariye, biri no mu mpamvu yakoze mu nganzo akandika iyi ndirimbo.

Iyi ndirimbo 'Contre Succès' yagiye hanze bwa mbere mu 2007, bivuze ko imyaka irenze 17 iri ku isoko. Mu kuyivugurura, Dr Claude yagaragaje amashusho yafashwe mu bihe bitandukanye, agaragaza bimwe mu bikorwa Perezida Kagame yagejeje ku Banyarwanda.


Umuyobozi w'Ishyaka Riharanira Demokarasi n'Imibereho myiza y'Abaturage (PSD), Dr Vincent Biruta yavuze ko amahitamo yabo yabaye meza ubwo biyemezaga gushyigikira Paul Kagame nk'Umukandida wabo ku mwanya wa Perezida wa Repubulika. 

Abaturage ba Ngororero bijeje Perezida Kagame kumuhundagazaho amajwi 100%




Dr Vincent Biruta yijeje Paul Kagame ubufatanye mu guhangana n'abanyeshyari batishimira ibyo amaze kugeza ku Banyarwanda 


KANDA HANO UREBE AMASHUSHO Y'INDIRIMBO 'CONTRE SUCCES' YA DR CLAUDE




Source : https://inyarwanda.com/inkuru/144323/minisitiri-biruta-yisunze-indirimbo-ya-dr-claude-yizeza-perezida-kagame-ubufatanye-mu-guha-144323.html

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)