Minisitiri Dr Musafiri yasobanuye ubuzima bushaririye yanyuzemo yiga muri Kaminuza, ashimira Paul Kagame - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Ibyo yabigarutseho ubwo Paul Kagame yakomezaga ibikorwa bye byo kwiyamamaza ku mwanya w'Umukuru w'Igihugu mu matora ateganyijwe muri Nyakanga 2024, ku munsi wa gatanu mu Karere ka Huye.

Minisitiri Dr Musafiri Ildephonse yagaragaje ko ubwo yajyaga muri Kaminuza y'u Rwanda mu 1999 ubwo hafatwaga gahunda yo kohereza abanyeshuri benshi muri Kaminuza.

Ati 'Bwa mbere mu mateka y'u Rwanda icyo gihe hasohotse abanyeshuri 1200 basohotse mu Mvaho Nshya nanjye nari ndimo. Tugeze muri Kaminuza niho hadutse ikintu cyitwa Maquisar.'

Yasobanuye ko iryo jambo risobanura umuntu ujya muri Kaminuza adafite icyumba cyo kubamo yagerayo akazakirwa n'abandi bakamuha icumbi mu cyumba kimwe kandi ko nawe yabaye muri ubwo buzima.

Ati 'Aho niho twamenye ko bya bindi mujya muvuga ngo u Rwanda ni rugari, urukwavu rumwe rwisasira abantu batanu, uwo mugani nibwo twawumvise. kuko cya cyumba cyari giteganyirijwe umuntu umwe kikabamo abantu bane, Abanyarwanda twiga dutyo turi benshi.'

Yavuze ko umuntu yarangwaga no kwitera icyuma cyangwa kwiyima ifunguro runaka ku munsi kandi ko ubwo ari ubuzima na we yanyuzemo biza kurangira ahindutse Minisitiri.

Ati 'Ubwo ndivuga urugendo rwanjye, ngeze aho mpinduka umwarimu wa Kaminuza ariko bigeze aho Chairman arareba aravuga ngo ndabona waba Minisitiri w'Ubuhinzi n'Ubworozi. Ni we wenyine ureba umuntu akabona icyo ashoboye. Naramubwiye nti ko numva ntabishobora se? aransubiza ati ndabona wabishobora ni uko musaba ubutumwa ngo ngende mu kazi.'

Dr Musafiri yashimye Perezida Paul Kagame wagize uruhare mu guhindura umujyi wa Huye aho hashyizwe ibikorwa remezo birimo imihanda.

Yagaragaje ko mu Karere ka Gisigara naho hubatswe uruganda rutunganya nyiramugengeri ikabyazwa umuriro w'amashyarazi, i Nyanza buri Kagali kubakiwe Poste de Sante, muri Nyaruguru hubakwa ibitaro bigezweho bya Munini, Umudugudu w'icyitegerezo, Umuhanda uhuza ako Karere na Huye ndetse n'Uruganda rutunganya icyayi.

Yasabye abaturage by'umwihariko abagiye gutora bwa mbere kuzatora Paul Kagame mu matora ateganyijwe muri Nyakanga 2024 kugira ngo bakomeze kugera ku iterambere.

Ati 'Tumaze iminsi twarakoze umuti, ntabwo dushaka ko abantu bazatora bwa mbere baza kutwicira umuti. Twagize amahirwe arabyemera yemera kuba umukandida.'

Umwe mu rubyiruko rwavutse nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi Ishimwe Gloria w'imyaka 27 yagaragaje ko yishimira kuba u Rwanda rutanga amahirwe ku bantu bose rutarobanuye hashingiwe ku nkomoko yabo.

Ishimwe Gloria usanzwe akora ibikomoka ku ifarini mu Karere ka Huye yagaragaje ko bikomeje kumufasha kwiteza imbere ndetse no guteza imbere urundi rubyiruko kuko amaze kwishyurira abantu babiri kwiga amashuri yisumbuye nawe akaba akomeje kwiga icyiciro cya gatatu cya Kaminuza.

Ishimwe yashimye uko u Rwanda rwimakaje ubumwe ndetse buri munyarwanda wese agabwa amahirwe yo kuba yaharanira kwiteza imbere by'umwihariko urubyiruko rugaharanira kwishakamo ibisubizo.

Minisitiri w'Ubuhinzi n'Ubworozi, Dr Musafiri Ildephonse, yagaragaje ubuzima bugoye yabayemo ubwo yigaga muri Kaminuza



Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/minisitiri-dr-musafiri-yasobanuye-ubuzima-bushaririye-yanyuzemo-yiga-muri

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)